Ihurizo ku baganga bashaka gutandukanya umutwe w’umwana wavukanye amaso ane n’ubwonko bubiri

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Mu gihugu cya Indonesia ahitwa Batam muri Gicurasi uyu mwaka havutse umwana ufite igihimba kimwe, amaboko abiri, amaguru abiri n’umutwe umwe ariko agahanga ke gafite amasura abiri n’ubwonko bubiri.

Uru ruhinja rwitwa Gilang Andika rwabyawe na Ernilasari Andika, uvuga ko ubwo yari atwite abaganga batamenye ko azabyara umwana umeze gutyo kuko bagiye bamucisha mu cyuma kenshi bakamubwira ko umwana atwite umwana ufite umutwe munini ariko wicaye mu nda.

Huffington Post dukesha iyi nkuru ivuga ko Andika afite ubwonko bubiri n’uburyo buri gice cy’umutwe gifite uburyo bwacyo bwihariye bukora ibintu, nko guhindukiza amaso n’ibindi.

Uyu mwana ntabasha konka kuko atunzwe n’ibyo bamuha babinyujije mu dupira twabugenewe. Arwaye kandi indwara yo kugira amazi mu mutwe (Hydrocephalus), ku buryo ifite ingaruka ku bwonko bwe.

Inyigo y’abaganga yemeza ko kugira ngo uyu mwana abeho igice kimwe cyo mu maso he, ni ukuvuga amaso abiri, umunwa n’izuru rimwe kuzamuka kugera mu ruhanga bigomba kuvanwaho, hakibazwa rero niba ubu buryo bwo kumuramira butaba kumuhuhura.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Dr Jean Chrysostome Nyirinkwaya mu bitaro bya ‘La Croix du Sud’, yasobanuye ko kugira ngo umwana avukane ingingo zifatanye gutya biterwa n’impamvu zitandukanye.

Yagize ati “Igihe intanga ngore ihuye n’intanga ngabo bikora igi rimwe, rya gi naryo rikagenda ryigabagabanyamo uturemangingo twinshi tuzarema ingingo zitandukanye z’umubiri, hariho rero ko akaremangingo kari kuzakora urugingo runaka rumwe kadatandukana neza muri kwa kwirema kw’ingingo, ahubwo kagatanga ingingo ebyiri muri rumwe”.

Akomeza avuga ko nubwo aho ubuvuzi bugeze bishoboka gutandukanya mu maso h’uyu mwana, bidakuraho ko umwana usigaye ashobora kubaho n’ubwo bigoye, ariko bikamusigira igikomere cyo kwibaza aho umuvandimwe we bavukanye, bagasangira byose yagiye.

Agira ati “Ikibazo aho kiri abazabaga uyu mwana bazatoranya bate umutwe uzabagwa, igice kizasigara kizamererwa gute kandi uzi ko hari undi mugenzi wawo bavukanye?”.

Dr Nyirinkwaya asanga hari ubwo abantu baba bagomba gutekereza cyane ku bikorwa nk’ibingibi, bakareba ku mpande zose, haba ku ruhande rw’umubyeyi uba azumva ko hari igice cy’umwana we yabuze, kuko ngo hari n’ubwo usanga bitaramubujije kubita amazina atandukanye, bityo kumubura ntibikureho ko we yumva yamutakaje.

Abaganga bo muri Indonesia barateganya gutandukanya igice cy’umutwe no mu maso h’uyu mwana, mu gikorwa na bo bemeza ko cyuzuyemo ingorane.

Umwana wo muri Indonesia wavukanye amasura abiri ku mutwe umwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza