00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku ndwara yo ‘Kujojoba’ yibasira abagore barimo ababyaye bakuze

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 01:57
Yasuwe :
0 0

Impuguke mu buvuzi zikangurira abagore kwitabira gahunda yo gupimisha inda nk’uko byagenwe kuko byabarinda ibyago bashobora guhura na byo birimo no kurwara indwara yo ‘Kujojoba’ (Fistule).
Kujojoba ni indwara mbi bitewe n’imiterere yayo ikaba yibasira cyane abagore bagize ibibazo mu gihe cyo kubyara. Usibye kubabaza uyirwaye inamutera ipfunwe no kwinubwa muri sosiyete.
Impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, Dr.Thacien Bucyana, aganira na IGIHE yavuze (...)

Kujojoba ni indwara mbi bitewe n’imiterere yayo ikaba yibasira cyane abagore bagize ibibazo mu gihe cyo kubyara. Usibye kubabaza uyirwaye inamutera ipfunwe no kwinubwa muri sosiyete.

Impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, Dr.Thacien Bucyana, aganira na IGIHE yavuze byinshi ku bitera iyi ndwara, ingaruka zayo n’uko ubuvuzi bwayo buhagaze mu Rwanda.

Yavuze ko Kujojoba ari indwara igaragara ku bagore nyuma yo kubyara, biturutse ku kuba mu gihe cyo kubyara umwana yatinze mu matako agatsindagira ibice byegeranye n’imyanya myibarukiro bikayiviramo kwangirika. Ibyo bigaragara nyuma y’uko umubyeyi avuye kwa muganga mu byumweru nka bitatu.

aho inkari cyangwa umusarane bishobora kwizana bigaca mu myanya myibarukiro umuntu atabigizemo ubushake.

Ibi biterwa no kwangirika kw’imyanya myibarukiro mu gihe umubyeyi ari kubyara, biturutse ku kudahabwa ubuvuzi bukwiye nko mu gihe umugore ari ku nda umwana agatinda mu matako cyangwa umutwe ukaba waza nabi mu buryo bukomeretsa iyo myanya.

Dr. Bucyana asobanura ko abagore babyaye bakuze, abakobwa babyara bakiri bato bari mu bafite ibyago byinshi byo kugira iyi ndwara.

Ibi ariko ngo si kuri bose keretse abatarakurikiranywe neza mu gihe batwite ngo harebwe ingano y’umwana basanga bizagorana hakifashishwa uburyo bwo kumubyaza abazwe.

Abafite ubumuga bw’amatako na bo baba bafite ibyago byo kuzarwara fistule kuko amatako yabo aba adafite ubushobozi buhagije bwo gutambutsa neza umwana.

Ku Isi yose abagore bari hagati y’ibihumbi 50 na 100 barwara Fistule ifitanye isano n’ibibazo bahuye na byo mu gihe cyo kubyara. Mu Rwanda imibare ntizwi bitewe n’uko nta bushakashatsi burakorwa icyakora ngo haboneka benshi bayirwaye nk’uko Dr Bucyana abisobanura.

Ati “Ntibyoroshye kuvuga umubare w’abafite iyi ndwara, kuko itangira mu gihe cyo kubyara, bituma ibimenyetso bigaragara yamaze gusubira mu rugo ariko iyo hakozwe ubukangurambaga bwo kuyivuza abantu bitabira ari benshi.”

Ubuvuzi bw’indwara yo kujojoba buhagaze bute?

Kugeza ubu impuguke mu buvuzi bw’indwara yo kujojoba ziboneka mu bitaro bya Ruhengeri, Kibungo na Kibagabaga.

Nta buvuzi bundi buhari kuri iyi ndwara uretse kubaga umubyeyi ufite ikibazo hagasanwa imyanya yangiritse.

Nubwo ibitaro byakira abarwaye iyi ndwara bikiri bike ngo hashyizweho uburyo bwo gufasha abafite iki kibazo kugera ku bitaro nk’uko Dr Bucyana yabisobanuye.

Ati “Dufite uburyo bwo gusubiza amafaranga y’urugendo abagiye kwivuza iyi ndwara, kubashakira amafunguro n’ubundi bufasha bakenera, gusa hari gahunda yo gushaka ubushobozi bwo kubegereza izi serivisi ku buryo n’iyo umuntu yasubizwa amafaranga y’urugendo atazajya aba yakoze urugendo rurerure”.

Dr. Thacien Bucyana agira inama ababyeyi kwita ku burere bw’abangavu hirindwa ko batwara inda imburagihe, ababyeyi batwite bagakurikiza gahunda zo kwipimisha inshuro ziteganywa, mu rwego rwo gusuzuma niba imiterere y’umwana na nyina nta kibazo bizatera mu gihe cyo kubyara.

Ababyeyi basabwa ko nyuma yo kubyara uwaramuka agize ikibazo yakwihutira kugaruka kwa muganga kwisuzumisha kugira ngi agirwe inama z’uko yafashwa kuvurwa kuko kuvura iyo ndwara hakiri kare nibwo amahirwe yo gukira aba ari hejuru.

Byongeye kandi barasabwa kwitabira gahunda ihari yo kwisuzumisha nyuma yo kubyara bikorwa umubyeyi agiye gukingiza umwana ku kwezi n’igice kuko ari uburyo kwa muganga bareba ko nta bibazo umubyeyi afite bifitanye isano no kubyara harimo no kuba yaba yaragize n’indwara yo kujojoba.

Ku makuru avuga ko uwarwaye atongera gusama, Dr. Bucyana avuga ko atari byo keretse ngo habayeho ikibazo cya ‘infection’ zikaba zatuma inda zijya zivamo.

Impuguke mu buzima bw’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC, Dr. Thacien Bucyana, asobanura iby'indwara yo 'Kujojoba'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .