Ibyo wamenya ku mpamvu zitera ururimi kuzaho ubwoya bw’umukara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Nubwo bidakunze kubaho kenshi, hari abantu bamwe bisanga ururimi rwa bo rwajeho utuntu tujya kumera nk’ubwoya bw’umukara ndetse bikabatera ubwoba bakeka ko ari uburwayi bukomeye bafite.

Ibi ni nibyo byabaye ku mugore w’imyaka 55 wakurikiranywe na Dr Yasir Hamad, umwalimu wungirije mu Ishami ry’ubuvuzi rya Washington University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gihe iki kibazo cyiswe ‘black hairy tongue’, mu by’ukuri ntihaba hamezeho ubwoya koko ahubwo ni utuntu dasanzwe tuba ku rurimi tumeze nk’uduhanda tuzwi nka ‘papillae’ tuba twakuze cyane ubundi tugahinduka umukara.

Utu tuntu dusanzwe dufite uburebure buri munsi ya milimetero, tuba twakuze ku buryo tugera kuri milimetero ziri hagati ya 12-18.

Uko papillae ikomeza gukura, niko ituma ibisigazwa bito cyane by’ibiryo umuntu bifata ku rurimi, bigatuma udukoko duto tugenda tuba twinshi ari nabyo bituma ibara ryarwo rihinduka.

Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, Dr Hamad, yavuze ko uku guhinduka umukara k’ururimi bidakunze kuba ku bantu benshi bishobora guterwa n’impamvu zirimo ingaruka z’imiti, kunywa itabi ndetse no kutagirira isuku mu kanwa.

Umurwayi wa mbere ufite iki kibazo uyu muganga yari abonye, yari yagitewe n’imiti (Antibiotics) yari yahawe nyuma yo gukora impanuka ya moto yamusigiye igikomere, ururimi rwe rwatangiye guhinduka umukara hashize icyumweru kimwe atangiye kuyinywa.

Hamad avuga ko umuntu ufite iki kibazo adakwiye guhangayika kuko ururimi rushobora kongera rukamera neza, bidasabye kujya kwa muganga cyangwa gukoresha umuti uwo ari wo wose.

Icyo asabwa ni ugushishikarira kwita ku isuku yo mu kanwa, no gutandukana n’ibyo akeka byose byaba bifitanye isoni no guhindura k’ururimi rwe.

Igihe impamvu zisanzwe zizwi zibitera wumva nta na hamwe wahuriye nazo ariko ni byiza kwegera umuganga kuko ushobora gusanga ufite ubundi burwayi bwihariye.

Imiti, kunywa itabi n'isuku nke bishobora gutuma ururimi rwawe ruhiduka umukara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza