00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyago ku bakora siporo bakoresheje imbaraga z’umurengera

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 11 Kamena 2021 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bagaragaje ko abantu bakoresha imbaraga nyinshi muri siporo, bafite ibyago byo kwandura indwara ifata ubwonko ishobora gutuma uyirwaye ananiwa kuvuga, kugenda rimwe na rimwe no guhumeka yitwa Motor Neurone Disease [MND].

Urwaye iyi ndwara aba asigaje imyaka mike yo kubaho ku Isi, ku buryo nyuma y’uko igaragaye, aba afite amahirwe yo kubaho hagati y’umwaka umwe n’itanu ndetse abayimarana imyaka icumi cyangwa irenga bangana na 10%.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Sheffield mu Bwongereza, bavuze ko umuntu adakwiye guhagarika siporo, ariko ko abazikoresha imbaraga nyinshi bafite ibyago byo kwandura MND, kuko mu bantu 300 bakora siporo mu buryo ndengakamere, nibura umwe muri bo aba ayirwaye.

Iyi ndwara ishobora guterwa n’utunyangingo tugize umubiri wawe cyangwa se ikizana bitewe n’uburyo ubayeho cyangwa ibyo wahuye nabyo. Gusa ubu bushakashatsi bwagaragaje ko siporo zikoreshwa imbaraga nyinshi zishobora kuba imwe mu mpamvu zo kwandura iyi ndwara, nubwo bitaramenyekana neza.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bakinnyi b’umupira w’amaguru bo mu Butaliyani, bwerekanye ko baba bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara inshuro esheshatu kuruta abandi basanzwe.

Mu Bwongereza naho hari abakinnyi bagaragaweho iyi ndwara barimo Rob Burrow, wamenyekanye muri Rugby, Stephen Darby wakinnye umupira w’amaguru muri Liverpool, Bradford City na Bolton Wanderers ndetse na Doddie Weir wakinaga Rugby.

Umwe mu bashakashatsi, Dr Johnathan Cooper-Knock, yavuze ko hari isano rinini hagati y’iyi ndwara ya MND na siporo umuntu akora akoresheje imbaraga nyinshi.

Ati “Twafashe umwanzuro ko imyitozo ikoreshejwe imbaraga nyinshi ari imwe mu mpamvu zitera Motor Neurone Disease. Imibare myinshi y’abakinnyi bakomeye barwaye MND igaragaza ko itari ibintu byapfuye guhurirana gusa.”

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko siporo ikoreshejwe imbaraga nyinshi ari ikozwe mu hagati y’iminota 15 na 30, mu minsi irenze ibiri cyangwa itatu. Gusa benshi bakora izi siporo ntabwo barware MND, bikaba ariyo mpamvu bikibazwaho ndetse ubushakashatsi bugikomeje.

Dr Cooper-Knock yagize ati “Ntabwo tuzi uri mu byago byo kwandura niyo mpamvu tutavuga ngo ni uyu ugomba kuyikora n’uyu ugomba kuyihagarika. Kandi buri wese aramutse aretse imyitozo byateza ingaruka nyinshi kurushaho.”

Umuyobozi w’ishuri ryigisha siyansi y’uturemangingo [Neurosciences] muri Sheffield, Prof Dame Pamela Shaw, yavuze ko impamvu bitekerezwa ko siporo ikoreshejwe imbaraga nyinshi ishobora kuba intandaro yo kwandura MND, ari ukubera ko umubiri uba ufite umwuka muke mu gihe umuntu akora iyo myitozo, bigateza ikibazo mu turemangingo twitwa Motor [Neurone moteur]. Bigatuma dushobora gupfa ku muntu ufite umubiri ufite intege nke.

Dr Brian Dickie we yavuze ko hagikenewe ubundi bushakashatsi bwimbitse kuri iki kibazo cy’abakora imyitozo n’indwara ya Motor Neurone Disease.

Siporo ikoreshejwe imbaraga nyinshi ishobora kuba intandaro yo kurwara indwara ya MND
Rob Burrow, Stephen Darby na Doddie Weir ni abakinnyi batatu bakomeye barwaye indwara ya MND

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .