Kwamamaza

OMS yemeje urukingo rushya rwa Malaria

Yanditswe kuya 21-11-2016 saa 12:57' na Cyprien Niyomwungeri


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko urukingo rwa Malaria rwakozwe n’ikigo cy’Abongereza gikora imiti n’inkingo GlaxoSmithKline, rwemejwe rukaba ruzakoreshwa mbere mu bihugu biri munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Uru rukingo ruzwi nka RTS, S ruzatangira gukoreshwa mu 2018, nirwo rwa mbere rwa malaria rukozwe rukemezwa nyuma yo kugeragerezwa inshuro eshatu ku bana 15 000 bo muri Tanzania, Burkina Faso, Gabon, Ghana, Kenya, Malawi na Mozambique.

Mu itangazo rya OMS, rivuga ko ikigega Global Fund gisanzwe gitera inkunga ibikorwa byo kurwanya indwara zirimo na Malaria, kizatanga miliyoni 15 z’amadolari mu mushinga wa mbere wo gukoresha urwo rukingo.

Rivuga kandi ko ihuriro mpuzamahanga rishinzwe iby’inkingo, Gavi, rizatanga miliyoni 27.5 z’amadolari n’imiryango Mpuzamahanga yita ku buzima, Unitaid, igatanga miliyoni 9.6 z’amadolari zizifashishwa mu myaka ine ya mbere y’iyi gahunda y’urukingo.

Dr Pedro Alonso, Umuyobozi wa porogaramu yo kurwanya malaria muri OMS, yatangaje ko umushinga w’ibanze w’uru rukingo ari intambwe ntakuka yo kurwanya malaria.

Yagize ati “Iyi mishinga y’ibanze izatanga igihamya cy’uko dukeneye gufata icyemezo cyo kugeza uru rukingo no mu bindi bice bitandukanye ku Isi.”

Urukingo rwa RTS,S, ruzahangana bikomeye n’udukoko twa Plasmodium falciparum dutera indwara ya malaria cyane ku Isi by’umwihariko muri Afurika. By’umwihariko uru rukingo ruhangana bikomeye na malaria yibasira abana bato.

Ubu bushakashatsi kuri uru rukingo buvuga ko nyuma y’amezi 18 uru rukingo ruhawe umwana uri hagati y’amezi 5 kugeza kuri 17 habaho kugabanuka ku kigero cya 46% kuba yafatwa na malaria, naho abakiri bato kuva ku byumweru bitandatu kugeza ku byumweru 12 bakingiwe bo iyi ndwara igabanukaho 27%.

Urukingo rushya rwa Malaria ruzatangira gukoreshwa mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 10 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved