00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagera kuri 4% by’abarwaye cancer mu 2020 byatewe n’inzoga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi kuri Cancer mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (CIRC), cyatangaje ko 4% by’abayirwaye bashya mu 2020 byagizwemo uruhare no kunywa inzoga.

Mu nyigo CIRC yamuritse muri The Lancet Oncology muri iki cyumweru, yavuze ko mu mwaka ushize habarurwaga abagera kuri miliyoni 6,3 barwaye cancer y’ibice byo mu kanwa,mu muhogo,amara,umwijima ndetse n’amabere; bayirwaye biturutse ku kunywa inzoga.

Muri bo 741.300 (4%) bashya babonetse mu 2020; bagizwe n’abagabo 77% n’abagore 23 %.

Cancer yo mu muhogo ni yo iza imbere ifitwe n’abagera ku 189.700, iy’umwijima ni 154.700, naho iy’amabere ni 98.300.

Ibihugu bya Mongolie,u Bushinwa, Maldives, na Romanie ni byo byagararagayemo umubare munini; mu gihe ibihugu by’Abayisilamu nka Kuweit, Libya na Arabie Saoudite byo byabonetsemo bake.

Abashakashatsi bakoze iyo nyigo bavuze ko “hakenewe kumenyekanisha isano iri hagati yo kunywa inzoga n’ibyago byo kurwara cancer haba mu bashyiraho ingamba zitandukanye ndetse na rubanda muri rusange.”

Bamwe mu barwayi ba Cancer babonetse umwaka ushize babitewe n'impamvu zirimo kunywa inzoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .