IGIHE.com > Ubuzima > Inama
Zimwe  mu mbuto zifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara mu gihe cy’ubukonje

Zimwe mu mbuto zifite ubushobozi bwo guhangana n’indwara mu gihe cy’ubukonje


Yanditswe kuya 13-08-2012 - Saa 10:44' na Umurerwa Emma-Marie

Indyo nziza kandi yuzuye ifasha mu byubaka umubiri, ibiwutera imbaraga n’ibiwurinda indwara. Mu birinda indwara usangamo imbuto zirinda umubiri kwibasirwa n’indwara zirimo kanseri ndetse n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Si ibyo gusa, kuko hari ubwoko bw’imbuto zigira uruhare mu kwirukana imbeho.

Abashakashatsi mu by’imiririre bavuga ko izo imbuto zisaba kuzitegurana isuku ihagije, ariko na none ngo ni ibiribwa birinda indwara nyinshi kandi zitandukanye, kubera ko zikungahaye kuri za vitamini ndetse n’utundi tunyangingo turinda umubiri w’umuntu udukoko tuba tuwugarije igihe cy’ubukonje.

Umushakashatsi Amy Howell wo muri Kaminuza ya Rutgers iherereye muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangarije urubuga men’s health.com ko imbuto zigira uruhare runini mu kurinda umuntu ibicurane n’ubundi bubabare.

Nk’uko uyu mushakashatsi yakomeje abitangaza, ubwoko bune bw’imbuto zifasha umubiri w’umuntu guhangana n’indwara mu gihe cy’ubukonje ni izi zikurikira :

1. Pomme : Ni urubuto ruzwi cyane mu gukumira indwara nyinshi zibangamira ubuzima bw’abantu. Pomme ikungahayemo “flavonoïde” irinda umubiri indwara ya kanseri no gufatwa n’umutima.

2. Ipapayi : ikungahaye kuri vitamini zingana na 250% bya vitamin C igize ifunguro umuntu aba akwiye gufata ku munsi. Ni urubuto rwiza mu kurwanya ibicurane no guhumeka nabi biterwa n’ubukonje. Ikindi ni uko “béta carotene” vitamini C na Vitamini E biba mu ipapayi, bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara ya Asima ndetse bigaha imbaraga umubiri w’umuntu.

3.Amacunga, Indimu, Mandarine na Pamplemousse : bivugwa ko zikungahaye kuri vitamini C zikagira imyunyungugu y’umwimerere yitwa “limonoïde” igabanya “chorestérol” mu mubiri w’umuntu ndetse na “pomelos” zikungahaye kuri “lycopène” zirwanya Kanseri.

4. Umuneke : Ni urubuto rwiza kandi rukaba isoko ya vitamini B6 ifasha mu kurwanya umunaniro, gucika intege, umunabi ndetse no gusinzira buri kanya. Imineke kandi yiganjemo umunyu ngugu wa “Magnesium” ukomeza amagufa ndetse n’umunyu ngugu wa Potassium urinda indwara y’umutima ukanagabanya umuvuduko w’amaraso.

Byaba byiza umuntu agiye agerageza kurya imbuto mu rwego rwo kwirinda indwara zimwe na zimwe, nk’uko abashakashatsi babigaragaza.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO