Moringa ni igiti cy’igitangaza gifitiye umubiri akamaro

Yanditswe na M. M.
Kuya 2 Nyakanga 2012 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Moringa ni igiti kiboneka mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Afurica, aho iki giti gishobora gukoreshwa nk’ikiribwa, kubera intungamubiri zikibonekamo ndetse n’imyunyungugu nka calcium na Potassium ziboneka mu mababi yacyo.
Amakuru dukesha urubuga rwa Naturalnews, aratangaza ko ishami rishinzwe ubuhinzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko amababi ya moringa abonekamo cyane Vitamin A,C, imyunyungu nka Fer irinda kugira amaraso make, ndetse n’ubwoko bw’amavuta ya cholesterol. (...)

Moringa ni igiti kiboneka mu bihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane w’Afurica, aho iki giti gishobora gukoreshwa nk’ikiribwa, kubera intungamubiri zikibonekamo ndetse n’imyunyungugu nka calcium na Potassium ziboneka mu mababi yacyo.

Amakuru dukesha urubuga rwa Naturalnews, aratangaza ko ishami rishinzwe ubuhinzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rivuga ko amababi ya moringa abonekamo cyane Vitamin A,C, imyunyungu nka Fer irinda kugira amaraso make, ndetse n’ubwoko bw’amavuta ya cholesterol.

Aya makuru kandi akomeza avuga ko, iki giti kimaze kwemerwa n’abahanga mu by’ubuvuzi batandukanye, ko gifite ubushobozi bwo kwica mikorobe zirimo iyitwa Escherichia coli itera indwara y’impinswi, Salmonella itera indwara ya tifoyide, na pseudomonas aeruginosa itera indwara y’umusonga.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’Ubuhinzi y’i Tokyo mu gihugyu cy’u Buyapani mu mwaka wa 2006 bwagaragaje ko imizi y’iki gihingwa ishobora kurinda abagore bageze mu gihe cyo gucura, kanseri y’udusabo tw’intanga ngore.

Ariko kandi iyi mizi yo bikaba bibujijwe kuyikoresha ku bagore bageze mu gihe cyo kwibaruka cyangwa cyo kubyara.

Intungamubiri ziboneka mu mababi y’iki giti zitwa rutin na quercitin, zishobora kugabanya isukari ndetse zikongera imisemburo y’umubiri igabanya isukari ya insuline. Ibi akaba ari byo bituma iki giti gishobora kugirira akamaro abarwayi b’indwara ya diyabete.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza