Kutaryama bihagije bishobora gutera indwara y’umubyibuho

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 13 Kamena 2012 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Mu buzima busazwe kuryama bifasha umubiri kuruhuka, ariko ngo kuryama igihe kidahagije cyangwa kubyuka kare cyane ngo bishobora gutera umubyibuho ukabije.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru “The Daily Beast” dukeshta iyi nkuru, bwarakozwe n’Umunyautriche witwa Till Roenneberg, avuga ko ngo usanga abantu bita ku masaha asazwe bakanayakurikiza, ariko ntibite ku masaha yo kuruhura umubiri.
Ngo usanga umuntu azinduka mu gitondo yumva agikeneye kuryama kuberako umubiri uba (...)

Mu buzima busazwe kuryama bifasha umubiri kuruhuka, ariko ngo kuryama igihe kidahagije cyangwa kubyuka kare cyane ngo bishobora gutera umubyibuho ukabije.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru “The Daily Beast” dukeshta iyi nkuru, bwarakozwe n’Umunyautriche witwa Till Roenneberg, avuga ko ngo usanga abantu bita ku masaha asazwe bakanayakurikiza, ariko ntibite ku masaha yo kuruhura umubiri.

Ngo usanga umuntu azinduka mu gitondo yumva agikeneye kuryama kuberako umubiri uba ukinaniwe, nyamara bitewe n’ibyo agomba gukora bikaba ngombwa ko abyuka. Ibi rero ngo uretse no kunaniza umubiri ngo bishobora no gutera umubyibuho ukabije.

Mu gihe rero umuntu asanzwe abyibushye, akaba kandi akunda no kuzinduka cyane, bituma umubyibuho we wiyongera.

Ikindi kandi ngo umuntu ataryama bihagije, akunda no kurya ibiryo byo mu nganda, aho kurya imboga n’imbuto, ntanakore imyitozo ngororamubiri, nabyo ngo bishobora kumuviramo intandaro yo kubyibuha bikabije.

Kugirango umubiri uruhuke neza, umuntu agomba nibura kuryama hagati y’amasaha 7 kugeza ku masaha 9 mu masaha 24 agize umunsi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza