U Rwanda rwizihije umunsi Mpuzamahanga w’abaturage hazirikanwa ku kuboneza urubyaro

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ubuzima zemeza ko kuboneza urubyaro atari uburenganzira bwa muntu gusa, ahubwo ari n’uburyo bwiza bwo kongerera ubushobozi umugore kuko iyo abasha kwigenera imbyaro bituma abungabunga ubuzima bwe neza ndetse n’iterambere ry’urugo rwe n’igihugu rigasugira.

Mu myaka 50 ishize mu nama mpuzamahanga yiga ku burenganzira bwa Muntu yabereye i Tehran muri Iran, hemejwe ko ‘ababyeyi bafite uburenganzira bw’ibanze bwo kubyara abana bashaka no guhitamo igihe cyo kugenda babakurikiza’.

Ibi byatumye ababyeyi cyane cyane abagore babasha kubaho batazitiwe no kubyara kwa hato na hato bityo bakabasha kwiga, bakabona akazi keza cyangwa bagakora ibindi bibateza imbere ubwabo n’abana babyaye bakabaraga ejo hazaza heza.

Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza umunsi w’abaturage, kuboneza urubyaro byongeye gutekerezwaho kuko ari inkingi ikomeye mu igenamigambi rigamije iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu 1966, abaturarwanda bageraga kuri miliyoni eshatu. Mu 1988 u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage miliyoni esheshatu, mu gihe mu mwaka wa 2017 rutuwe n’abasaga miliyoni 12.

Ibipimo by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bigaragaza ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda harebwe ku myaka icumi bagiye biyongeraho 2.6%. Ibyo bivuga ko mu myaka 25 iri imbere, umubare w’Abanyarwanda uzava kuri miliyoni 11.8 dufite uyu munsi, ukagera kuri miliyoni zisaga 21 mu 2041.

Inzego z’ubuyobozi, amadini n’imiryango itandukanye bakomeje gushishikariza abanyarwanda kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro yaba ubudakoresha imisemburo cyangwa ubuyikoresha nk’inshinge, ibinini n’ubundi kuko ubwiyongere bukabije bw’abaturage ari imbogamizi ku iterambere ry’igihugu.

Mukeshimana Lucie umaze imyaka 22 yubatse, ni umubyeyi w’abana batatu ufite ubuhamya ko kuboneza urubyaro byateje imbere urugo rwe, agashishikariza n’abandi kubugana.

Yagize ati “Ndumva nkomeye kandi mbasha gufasha umugabo gukora ibiteza imbere urugo. Mfite n’igihe cyo kwita ku mugabo n’abana ndetse n’urukundo mu rugo rwongeye gutoha.”

Mukeshimana yihaye inshingano zo kuvuga ibyiza byo kuboneza urubyaro mu baturanyi be, ati “Ndi umukorerabushake mu Mudugudu wanjye ndetse mfite imiryango itandatu yayobotse gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ku buryo buhoraho.”

U Rwanda rurizihiza umunsi w’abaturage wa 2018, ufite insanganyamatsiko igira iti “Kuboneza urubyaro ni uburenganzira bwa muntu”, ruri no mu myiteguro yo kwakira inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro, iteganyijwe mu Ugushyingo 2018.

U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iyi nama mpuzamahanga kubera ibyo rwagezeho muri gahunda zo kuboneza urubyaro, rukaba rufite amasomo rwasangiza ibindi bihugu biri guhihibikanira kugera ku ntego ya gatatu mu zigize gahunda y’iterambere rirambye (SDGs).

Igenzura ry’abaturage n’imibereho yabo, DHS 2010, ryagaragaje ko ubumenyi ku buryo bufasha mu kuboneza urubyaro mu Rwanda bumaze gusakara; abagore bose n’abagabo bafite hagati y’imyaka 15-49 mu Rwanda bazi nibura uburyo bumwe bugezweho bufasha kuboneza urubyaro.

Uburyo buzwi cyane ni ugukoresha urushinge, udukingirizo tw’abagabo n’ibinini, ndetse mu 2010 hagaragajwe ko hejuru y’abagore bane mu icumi babana n’abagabo, bakoresha bumwe muri ubwo buryo mu kuboneza urubyaro.

Gusa DHS 2015 yo yagaragaje ko hakiri intambwe igomba guterwa, kuko 64 ku ijana y’inda zavutse zifuzwaga, 25% zivuka mbere y’igihe abagore bifuzaga naho 11% zo ntizifuzwaga na gato.

Nubwo hari intambwe yatewe ku Isi, ibihumbi by’abagore, abagabo n’urubyiruko ntibabasha gukoresha uburenganzira bafite bwo kuboneza urubyaro; abagore miliyoni 214 ntibabona uburyo bugezweho bwo kuruboneza.

Muri uko kwizihiza intambwe imaze guterwa mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima isanga ari umwanya mwiza wo kongeramo imbaraga kuko ubwitabire bw’ababoneza urubyaro bwagiye bugenda gahoro; bwavuye kuri 45% (2010) buba 47 % (2015) mu gihe abatarabashije kugera ku byo bifuzaga mu kuruboneza bagumye kuri 19 %, naho umugore umwe abarirwa imbyaro 4.2 (2015).

Hagendewe ku nsanganyamatsiko y’Umunsi w’Abaturage, muri uku kwezi mu gihugu hose hateganyijwe ubukangurambaga mu gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro.

By’umwihariko ku wa 28 Nyakanga 2018 ni bwo ku rwego rw’igihugu ubwo bukangurambaga buzabera mu Karere ka Karongi, kamwe mu turere turi inyuma mu bwitabire mu kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kizungu.

Ibinini biri mu buryo bwifashishwa mu kuboneza urubyaro mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza