U Rwanda ruratangiza ubukangurambaga ku kurandura virusi itera Sida mu bana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nzeri 2018 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Ubukangurambaga bushya bugamije kongera ubumenyi, imbaraga mu kumva ko ari inshingano kurandura virusi itera Sida mu bana ndetse no gufasha abanduye gukomeza kubaho neza, buratangirizwa i Kigali kuri uyu wa Mbere.

Itangazo ry’Umuryango Imbuto Foundation rivuga ko ubu bukangurambaga buziye igihe ubwo gahunda yo kurwanya ubwandu bwa Virusi itera Sida umubyeyi yanduza umwana, igeze ku rundi rwego rwo kwita ku muntu ku giti cye hagamijwe kurwanya ko umubyeyi yanduza umwana we.

Ubu bukangurambaga butangirizwa kuri Petit Stade i Remera, ni gahunda mpuzamahanga igamije kurandura ubwandu bwa virusi itera Sida mu bana bitarenze 2030, no gufasha ababyeyi bayanduye gukomeza kubaho kandi neza.

Bugamije kongera imbaraga mu bufatanye n’ubuvugizi mu gushaka ubushobozi bwo kwifashisha mu kurandura ubwandu bwa Sida mu bana no gushishikariza baturage kubigira ibyabo.

Gukemura ikibazo cya virusi itera Sida muri Afurika, ni imwe mu ngamba zikomeye z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, zo kugera ku iterambere ridaheza.

Mu Rwanda, mu myaka itanu ishize tumwe mu turere twageze kuri gahunda yo kurwanya ubwandu bw’abana bato buturutse ku babyeyi babo, mu gihe utundi tukirwana no kugera kuri iyo ntego.

Utu turere tukaba turi bugenerwe ishimwe mu gutangiza ubu bukangurambaga.

Muri ubu bukangurambuga hararebwa uko abageze ku ntego yo kurandura virusi itera Sida umwana yanduzwa n’umubyeyi bakomeza gusigasira iyo ntambwe no gufasha abatarayigeraho kubikora.

Umuryango w’abagore b’Abakuru b’Ibihugu muri Afurika urwanya Sida, niwo ufata iya mbere mu bijyanye no gushaka inkunga no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije kurandura virusi itera Sida ku mugabane.

Intego yo kurandura virusi itera Sida mu bana mu 2030, irasaba imbaraga nyinshi ku rwego rw’igihugu, akarere, umugabane n’Isi muri rusange.

Imibare ya Minisiteri y’ubuzima yerekana ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kugabanya ko umubyeyi yanduza umwana aho byari ku kigero cya 1.5% muri Kamena 2018, bikaba biri munsi ya 5% kari kiyemejwe.

Madamu Jeannette Kagame washinze umuryango Imbuto Foundation, ashimirwa kuba yarafashe iya mbere mu kurwanya ko umubyeyi yanduza umwana no guharanira ko abagize ibyo byago babaho neza nk’abandi banyarwanda.

Mu 2001 yashyizeho gahunda yo kwita ku bana n’ababyeyi babo, aho ubu iyi gahunda igamije gufasha imiryango yanduye virusi itera Sida mu buryo butandukanye.

The New Times yanditse ko ubu bukangurambaga butangirizwa mu Mujyi wa Kigali bitewe n’ubwandu buhari bungana na 6.3%, ukaba ari na wo ufite ababyeyi benshi banduza abana babo bababyara.

Ubutumwa butangwa burimo ubumenyi ku kurandura virusi itera Sida mu bana, serivisi zo kuboneza urubyaro, gupima ubwandu bwa Sida no gutanga udukingirizo.

Mu Rwanda haratangizwa ubukangurambaga bwo kurandura ubwandu bwa virusi itera Sida mu bana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza