Musanze iracyari inyuma mu bwitabire bw’ababoneza urubyaro

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 Werurwe 2017 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Mu minsi itanu ishize hatangijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima, cyaranzwe n’ibikorwa byo gusuzuma indwara zitandura, kuboneza urubyaro, kurwanya imirire mibi n’ibindi, ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu Karere ka Musanze byakiriye abantu 536 b’abagore basaba kuboneza urubyaro.

Ibi bikorwa bitandukanye biri gukorerwa hirya no hino mu gihugu na Minisiteri y’Ubuzima, ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cyita ku buzima, RBC, byatangiye kuwa 13 Werurwe 2017, birasozwa kuri uyu wa Gatandatu.

Ibitaro bya Ruhengeri byakiriye abagore bifungisha by’igihe kirekire 116, abiteje inshinge 114, abafashe ibinini 53 naho 253 bifashishije udukingirizo.

Umuganga ukuriye ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Ruhengeri, Dr. Ngezahayo Leo, avuga ko by’umwihariko Musanze ikiri inyuma ugereranije n’utundi turere kuko igeze kuri 39% by’abahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Uko duhagaze, dufite imibare itari hejuru cyane ugereranije n’utundi duce. Dufite 39% mu gihe ahandi nko muri Huye bageze hejuru ya 60%. Impamvu ni ibihuha benshi basakaza bavuga ko gukoresha ubu buryo bibagiraho ingaruka ari nayo mpamvu tugiye gukaza ubukangurambaga.”

Yakomeje avuga ko umubare w’abagabo bitabira kuboneza urubyaro ukiri hasi bitewe n’uko uburyo buhari ku bagabo ari ukwifungisha burundu ariko bazakomeza kubigisha.

Mudasobanya Apollinaire, uri mu kigero cy’imyaka 57, yatangarije IGIHE ko kuboneza urubyaro bireba abashakanye bombi gusa ngo abagabo bagira impungenge z’uko ukoresheje ubu buryo biba birangiye.

Yagize ati “Ubundi numva bireba abashakanye bombi. Ariko na none usanga abagabo bafite impungenge z’uko ubikoze biba birangiye, ariyo mpamvu usanga abenshi babifitiye ubwoba.”

Uretse ibikorwa byo kuboneza urubyaro byakozwe muri iki cyumweru, banasuzumye ibijyanye n’imirire ku bana 12,662, muri abo 10 bari mu murongo utukura, 94 bafite ibyago byo kugwingira.

Hanapimwe abantu 512 indwara zitandura barimo abagabo 152, abagore 360, abagabo 10 n’abagore 11 basanganywe ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Ibi bitaro bifite abarwayi basanga ibihumbi 12 bari kwitabwaho barwaye indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso ukabije, diyabete, asthma, indwara z’umutima n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza