Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse umuforomo wahaye umurwaza amaraso ngo ajye kuyapimisha i Kigali

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Nyakanga 2018 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yahagaritse by’agateganyo mu kazi umuforomo wo mu bitaro bya Byumba, wafashe amaraso y’umurwayi akayaha umurwaza kugira ngo ayijyanire kuyapimisha ku kigo cy’Igihugu gipima amaraso kiri i Kigali.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Byumba biherereye mu Karere ka Gicumbi buvuga ko uyu muforomo witwa Uwizeye Claudien, ku wa 11 Nyakanga 2018, yafashe amaraso y’umubyeyi wari umaze kubyara umwana badahuje amaraso, biba ngombwa ko amaraso y’umubyeyi ajya gupimwa i Kigali kugira ngo ahabwe umuti uzamufasha kujya abyara abana bahuje amaraso.

Uyu muforomo ntiyakurikije amabwiriza yo gutwara amaraso ku kigo cyiyapima i Kigali, aho ibitaro ubwabyo bisaba umurwayi 9000 by’amafaranga y’u Rwanda, bikayamujyanira hanyuma bikamuzanira iyo miti.

Umurwaza w’uwo mubyeyi niwe wahawe ayo maraso ngo ayijyanire mu kigo kiyapima kiri i Kigali hafi y’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK). Iyi myitwarire yanenzwe cyane na benshi bibaza niba ibitaro byabuze uko bifasha uyu murwayi.

Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 13 Nyakanga 2018, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuzima Rusange n’Ubuvuzi bw’Ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko ahagaritse by’agateganyo uyu muforomo nyuma yo kumenya amakosa ye.

Minisitiri Ndimubanzi yavuze ko ‘ashingiye ku Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba leta bakoze amakosa cyane cyane mu ngingo ya 23 y’iri tegeko, ahagaritse uyu muforomo by’agateganyo mu kazi, mu gihe hagikorwa iperereza ryimbitse kuri aya makosa’.

Mu kiganiro IGIHE yari yagiranye n’Umuyobozi w’ibi bitaro, Twizeyimana Jean de Dieu yari yemeje aya makuru y’uko uyu muforomo yakoze amakosa ndetse arimo no gukurikiranwa. Yasobanuye ko ubusanzwe serivisi ya Laboratwari ari yo ijyana amaraso kuyapimisha kuko ari na yo iba yayapimye mbere igasanga bikenewe.

Umuyobozi w'ibitaro bya Byumba Twizeyimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza