Minisante yavuze icyagabanya umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage b’u Rwanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 20 Nyakanga 2018 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kigaragaza ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’Abanyarwanda werekana ko mu 2050 bazikuba kabiri, mu gihe haba nta gikozwe mu gushyiraho buryo buhamye bwo kuboneza urubyaro bakikuba gatatu.

NISR igaragaza ko ubu, u Rwanda rutuwe n’abaturage bagera kuri 12,089,721, bivuze ko nta gikozwe bagera muri miliyoni 39 mu 2050.

Minisiteri y’ubuzima (Minisante), yerekana ko umubare w’abana bavuka buri mwaka ukomeje kwiyongera, kuko ibarura rya kane ry’abaturage ryo mu 2012, ryerekana ko abagore bo mu Rwanda babyara abana barenga ibihumbi 300 ku mwaka, naho impuzandengo y’abana ku mugore umwe ikaba abana 4.2.

Iyi Minisiteri ivuga kugira ngo umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage ugabanuke bityo impuzandengo y’abana ku mugore umwe ibe abana 2.3, abashakanye bakwiye gukoresha uburyo burambye bwo kuboneza urubyaro.

Dr Bikorimana Ferdinand, Umuyobozi w’agashami gashinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi muri Minisante, anagira inama urubyiruko yo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ati “Kugira ngo umubare w’abana bavuka buri mwaka ugabanuke, ni uko abashakanye bakoresha uburyo burambye bwo kuboneza urubyaro. Hari nk’agapira bashyira mu kizigira cy’umugore, agapira bashyira mu mura w’umugore, hari n’igihe habaho uburyo bwo kwifungisha burundu”.

Yakomeje asobanura ko imiti ikoreshwa mu kubuza gusama, yifitemo ubushobozi bwo guhindura imikorere y’umubiri kubera ko igizwe n’imisemburo (hormones) ihindura isanzwe itera umugore uburumbuke.

Iyi miti iyo igeze mu mubiri ituma umusemburo utuma umugore ajya mu burumbuke idakora, bityo bikaba bitashoboka ko asama. Iyi miti iramutse ikoreshejwe neza, yagabanya umubare w’abana bavuka buri mwaka.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisante mu mwaka wa 2016, bugaragaza ko mu mwaka wa 2005 gahunda zo kuboneza urubyaro zitabirwaga n’abaturage 10%, mu 2007 bakagera ku gipimo cya 28%, mu 2010 bakagera kuri 45% naho mu 2015 bakagera kuri 48%.

Ibi bipimo bigaragaza ko umuvuduko w’abitabira serivise zo kuboneza urubyaro wagabanutse. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko abantu bagera kuri 18% bakenera serivise zo kuboneza urubyaro ntibazibone.

Zimwe mu mpamvu zigaragazwa nk’izakomye mu nkokora ubwo bwitabire zishingiye ku bakozi bake batanga izo serivise, amavuriro yegereye abaturage akiri make, amavuriro amwe adatanga serivise zo kuboneza urubyaro, agakingirizo katakiboneka ku buryo bworoheye abagakeneye hakiyongeraho ubujiji n’imyumvire bituma kuboneza urubyaro byumvikana nabi.

Kugeza ubu haracyari miliyoni 214 z’abagore bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bashaka kwirinda gusama ariko batagerwaho na serivisi zabibafashamo.

Ubushakashatsi bwerekana ko aba bagore babonye serivisi kuboneza urubyaro byatuma buri mwaka abagore bagera kuri 76 000, badapfa ndetse bigatuma ¾ by’inda zitateguwe zirindwa zikava kuri miliyoni 89 zikagera kuri miliyoni 22 ku mwaka, inda zivamo zikava kuri miliyoni 48 zikagera kuri 12 ku mwaka ndetse hakazigamwa miliyari 8.3 z’amadolari atangwa mu kwita ku bagore batwite n’abana bavutse.

Dr Bikorimana avuga ko kuboneza urubyaro no kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye byagabanya ubwiyongere bw'abaturage
Abashakanye barasabwa gukoresha uburyo burambye bwo kuboneza urubyaro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza