Kunanuka ntibikwiye kwitiranywa n’ufite ikibazo cy’imirire mibi

Yanditswe na David Eugène Marshall
Kuya 9 Gashyantare 2018 saa 12:39
Yasuwe :
3 2

Hari ababona umuntu mukuru unanutse bakagira ngo afite ikibazo kijyanye n’imirire mibi ndetse ukumva hari ubona ubyibushye, ati ‘uriya yarihaye’.

Ukurikiranira hafi ibijyanye n’imirire mu Bitaro bya Kiziguro, Kabarangira Jean Claude, yabwiye IGIHE ko uko kwitiranya umuntu unanutse n’ufite ikibazo cy’imirire mibi ari ukwibeshya.

Yagize ati “Ubusanzwe umuntu mukuru afite uburenganzira bwo guhitamo uko ubuzima bwe bugomba kuba bumeze, hari abahitamo kubyibuha, hari n’abahitamo kunanuka biringaniye, ariko muri aba bombi navuga ko uba afite amahitamo meza ari uhitamo kunanuka bisanzwe.”

Yakomeje avuga ko ubusanzwe igikunze gutera impungenge si ukunanuka k’umuntu wabyihitiyemo, ikibanze ni ukugendera ku nama za muganga.

Asaba abantu kwipimisha bakamenya niba ingano y’ibiro byabo idateye ikibazo.

Umuntu mukuru guhera ku myaka 18 kuzamura, yakagombye kuba azi ingano y’ibiro bikwiriye kuri we BMI (Body mass index), bityo akirinda kujya kure yabyo, ngo ananuka cyane cyangwa abyibuha cyane, byose bigakorwa mu rugero ku babihisemo batyo.

Kugira ngo umenye BMI, ufata ibiro muri kilogarama ukagabanya uburebure muri metero wabikubye ukabyo.

Urugero ufite ibilo 90, ureshya na 1.80 m, MBI yaba ari 90: 1.80 x 1.80= 27.7.

Ufite igipimo cya BMI iri hasi ya 19 mu by’ukuri aba ananutse ariko ntawabiheraho avuga ko arya nabi.

Iyo habayeho kurenga BMI ya 30 kuzamura, niho ibintu biba bitangiye kuba bibi, umuntu aba ashobora kuba afite umubyibuho udasanzwe cyangwa se ukabije cyane iyo byarenze kuri BMI ya 40 kuzamura.

Ku bw’ibyo rero, umubyibuho ukabije ngo ahubwo niwo ukunze guteza ibibazo b’uburwayi cyangwa se ukaba waba impamvu yatera bumwe na bumwe burimo nk’indwara z’umutima, igisukari, imitsi n’izindi.

Kabarangira yahumurije abashobora guhitamo kutabyibuha cyane, ati “Ubusanzwe umuntu mukuru iyo afite ibiro biringaniye ni byiza, ni ikintu gishobora kumurinda kurwaragurika, bipfa kuba bitamubuza gukora kandi akagumana imbaraga zikenewe mu kazi ke ka buri munsi. Ikindi akanumva ko bimuha ubwiza n’ingano akeneye kuko nabyo ni uburenganzira bwa muntu kumva anogewe n’uko angana cyangwa agaragara mu maso y’abamukikije.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS rivuga ko umubyibuho ukabije uri mu mpamvu enye zitera indwara zitandura zirimo diyabetie, zihitana abagera kuri miliyoni 40 buri mwaka, bangana na 17% by’abapfa ku isi bose ku mwaka. Nta mfu z’abananutswe zivugwa.

Kugira ngo umenye BMI, ufata ibiro muri kilogarama ukagabanya uburebure muri metero wabukubye ubwabwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza