Kigali: Inzobere mu ndwara z’uruhu zaburiye abisiga amavuta ya ’mukorogo’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 Kamena 2018 saa 05:53
Yasuwe :
2 0

Abahanga mu byerekeye imiti ( Pharmacien /Pharmacists) n’abaganga b’inzobere bahuriye i Kigali mu nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo gukumira no kurwanya indwara z’uruhu, bakomoza ku bubi bw’uruvangitirane rw’amavuta.

Iyi nama yahuje abarenga 200 yateguwe ku bufatanye na KIPHARMA –SEBAPHARMA yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 29 Kamena 2018.

Iyi nama yize ku buryo bwo kwita ku ruhu no kuvura indwara zifata uruhu, yavugiwemo ko mu ndwara zirufata zihangayikishije benshi barimo abihinduza uruhu bisiga amavuta ya mukoroga.

Aba bahanga mu byerekeye imiti bavuze ko uwahinduje uruhu bishobora kumutera ubusembwa, burimo amabara ku ruhu ku buryo no kumuvura binanirana cyangwa bigatinda.

Impuguke mu bijyanye n’indwara z’uruhu, Dr Gahongayire Francoise, yavuze ko ahanini abisiga za mukorogo batabanza kumenya ibyo zikorwamo, kandi akenshi usanga ari imiti ivangwavangwa igira ingaruka nyinshi.

Yanavuze ko nk’umuganga agira inama yo kudahindura uruhu ‘bizwi nko kwitukuza’ ahubwo bajya bagana abaganga babizobereyemo bakabarangira amavuta agenewe gusiga uruhu rwabo.

Yagize ati “Si mbona impamvu ushaka guhinduka, simbona impamvu ushaka kuba umuzungu kandi uwo muzungu nta n’ubwo uzanaba we kuko kenshi uzasanga ibyo bintu azajya gukoresha, wenda ubwa mbere ibyumweru bibiri cyangwa bitanu azaba koko yishimiye kuba yarahindutse atagifite urwo rukara, sibyo? Ariko nyuma yaho ahubwo aba mubi kurushaho, nshobora kukwemeza ko hari abantu batakiva mu nzu kubera mukorogo.”

Umuhanga mu by’imiti uyobora Umuryango Nyarwanda ugamije kurushaho kuzamura ubuzima rusange bw’abaturage (OPHI, Uwambajineza Tito, yavuze ko aya mavuta ya mukorogo ari ibintu bikorwa n’abantu ahanini baba batabifitiye ubumenyi buhagije.

Yagize ati “Ibya mukorogo ni ibintu bikorwa n’abantu badasobanukiwe icyo umuti aicyo, kubera ko iyo uri umuhanga mu by’imiti uba uzi ngo niba ari imiti ugiye kuvanga, urayivanga ku ruhe rwego, urashyiramo niba wenda nabyita nk’ubukana. Ubukana bw’uyu muti nimbuvanga n’ubwuyu burakemura ikibazo umuntu afite? Ibyo ngibyo rero bikorerwa inyingo ukanabyemererwa n’inzego zigiye zitandukanye ntabwo ari ibintu ujya ahantu hihishe ukavangavanga ugahereza abantu”

Uwambajineza yavuze ko hari igihe abakora mu mwuga wa farumasi cyangwa abandi bahanga mu by’imiti baha abaturage imiti batabanje kumenya iyo bakeneye, by’umwihariko iyi y’uruhu avuga ko rugira ibyiciro bitandukanye birimo uruhu ruba rwumye, urw’amavuta n’uruhu rukakaye cyane.

Mu kiganiro IGIHE, Uwimana Yvonne ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Sebamed muri Kipharma yavuze ko buri muntu agomba kumenya amavuta yisiga kugira ngo abashe kurinda uruhu rwe kandi baba bayabafitiye.

Yagize ati “Muri Sebamed haba harimo amavuta atandukanye y’abafite uruhu rwumye tuba tuyafite n’ayabafite uruhu rw’amavuta n’urukanyaraye cyane tuba tuyafite kugira ngo umuntu abanze amenye uruhu rwe natwe tumufashe kumuha ayo mavuta ajyanye n’uruhu rwe.”

Uwimana Yvonne ushinzwe kwamamaza ibicuruzwa bya Sebamed muri Kipharma
Umuhanga mu by’imiti uyobora Umuryango Nyarwanda ugamije kurushaho kuzamura ubuzima rusange bw’abaturage (OPHI, Uwambajineza Tito
Abahanga mu bijyanye n'imiti bagira inama abantu kutirukira amavuta ya mukorogo
Inzobere zatanze ibiganiro bigaruka ku buryo bwo kwirinda indwara z'uruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza