Inzobere mu buzima zagaragaje ko gupfundikira ubwiherero bishobora gutera uburwayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Abakozi muri Porogaramu y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato (Nutrition and Early Childhood Development Project, NECDP) batangaje ko gupfundikira ubwiherero ari nyirabayazana wa zimwe mu ndwara ziterwa n’isuku nke, bagasaba abaturage kujya babusukura ariko ntibupfundikirwe.

Mu Rwanda ingo 45% nizo zifite ubwiherero bufite isuku, nubwo bimeze bityo ariko n’ababufite ngo ntibaramenya kubukoresha no kubukorera isuku ihagije kuko babupfundikiza igikoresho runaka bigatuma indwara ziterwa n’isuku nke zikwirakwira.

Imibare igaragaza ko 80% by’indwara zibasira abantu cyane cyane abana bato zituruka ku isuku nke, indwara y’impiswi yo ikaba ari ku kigero cya 11%.

Umukozi wa Porogaramu y’igihugu y’imbonezamikurire y’abana bato ushinzwe isuku n’isukura, Nema Philbert, yavuze ko atari byiza gupfundikira ubwiherero by’umwihariko ubwa rusange.

Ati “Nk’ubwiherero rusange buri wese aza aterura kiriya gikoresho, yarangiza agapfundikira bityo bityo kandi twibuke ko hari abantu bataragira umuco wo gukaraba intoki bavuye mu bwihero. Umubyeyi ashobora kuva mu bwiherero yateruye cya gikoresho ntahite akaraba intoki, agaha umwana ibere cyangwa akamugaburira bigatuma umwana arwara impiswi.”

Yakomeje ati “Kugirira isuku ubwiherero si ukubupfundikira ahubwo kubupfundikira ni ukubugirira umwanda. Ubwiherero ubukorera isuku ihagije, niba nta sima irimo ngo ubukorope neza, uteramo amazi ugakubura, ababukoresha bakirinda kwituma hejuru. Ariko ikibazo gihari ni uko usanga ibi byose abantu batabyitaho kuko ingo 33% arizo zikora isuku y’ubwiherero bwazo.”

Nema yasobanuye ko ubwiherero bukwiye gukorerwa isuku ariko ntibupfundikirwe, kandi ko mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke, buri rugo rukwiye kugira ubwiherero kandi abafite ingeso yo kwituma ku gasozi bakayicikaho.

Ubushakashatsi ku buzima n’imiturire ‘DHS’(Demographic Health survey) bwakozwe mu 2015 bwagaragaje ko abaturage 125.000 bangana na 1% bituma ku gasozi, ingo 33% nizo zari zifite ubwiherero bumeze neza hanyuma 31% zikaba arizo zifite kandagira ukarabe mu gihe ababyeyi 28% ari bo bakaraba intoki mbere yo konsa

Nema avuga ko ingo 46% arizo zikaraba intoki mbere yo kurya, 23% zibasha gusukura ibikoresho byo mu rugo byo kuriraho naho izifite agatanda ko kwanikaho ibyo bikoresho zikaba ari 13%.

Abahanga bagaragaje ko ubwiherero bukwiye gukorerwa isuku ariko ntibupfundikirwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza