Ingaruka zo gukoresha Viagra mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Gicurasi 2018 saa 01:52
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu by’ubuzima bemeza ko imibonano mpuzabitsina ari igikorwa kidakwiye kwifashisha izindi ngufu karemano nk’imiti yongera ubushake irimo na Viagra kuko ifite ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu.

Gusa nubwo bimeze gutya, hari urubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali na bamwe mu bagabo batandukanye bemeza ko hari igihe bifashisha Viagra kugira ngo ibashe kubongerera imbaraga mu gihe cyo gutera akabariro.

Urubuga Doctissimo ruzobereye mu kwandika inkuru z’ubuzima rwerekana ko uyu muti ubusanzwe ukunze kwandikirwa abarwayi bafite ikibazo cy’ukugabanuka kw’ingufu zo gutera akabariro, cyane cyane ababiterwa n’ingaruka z’indwara nka diabète, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko uyu muti bakunda kuwifashisha iyo bagiye gukora imibonano mpuzabitsina kubera ko ubongerera imbaraga ukanatuma batarangiza vuba.

Bemeza ko uwakoresheje ibi binini bya Viagra iyo arimo gukora imibonano mpuzabitsina ashobora kurangiza nyuma y’iminota 45 ku buryo ari imwe mu mpamvu ituma bakunda kubikoresha.

Muhizi Jean Paul w’imyaka 37 utuye mu Murenge wa Nyamirambo yagize ati “Iyo wayikoresheje umukobwa uramushimisha kuko [abakobwa] ntibakunda abantu barangiza vuba.”

Maniraho Patrick wo mu Murenge wa Rwezamenyo, we avuga ko adashobora gukora imibonano mpuzabitsina atanyoye Viagra cyangwa ikinini bita ‘Roch’ kuko ngo ‘ituma ushimisha umukunzi wawe nk’uko bikwiye’.

Ingaruka zishobora guterwa na viagra

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’umwijima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko gukoresha Viagra birimo ingaruka nyinshi zirimo kongera umuvuduko w’amaraso no kuba umutima wahagarara.

Ati “Ingaruka zirahari cyane zirimo kongera umuvuduko w’amaraso no kuba umutima wahagarara kubera ko uba ukoresheje umuti cyangwa ikindi gisa nka cyo kugira ngo wongere ubushobozi utari ufite, uretse kandi na Viagra n’ibindi byongera imbaraga kuko biba bikora ku mutima kugira ngo utumva umunaniro cyangwa se bigatuma uba nk’uri maso kandi wari usinziriye.”

Yongeyeho ko gukoresha Viagra no kunywa ikawa nyinshi cyangwa ibiyobyabwenge nk’urumogi, cocaine bigira ingaruka zishobora no gutera umuvuduko w’amaraso no kuba umutima wahagarara.

Viagra mbere yakoreshwagwa mu gukemura ikibazo cy’umutima udatera neza ariko nyuma yaje kujya yifashishwa mu bindi. Ni umuti uhabwa umurwayi mu gihe yawandikiwe na muganga.

Viagra ishobora gutera ibibazo by'umuvuduko ukabije w'amaraso ku wayikoresheje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza