Inama za muganga ku babaswe no kwikinisha

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Kanama 2017 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko hari abantu batandukanye biganjemo urubyiruko bavuga ko babaye imbata zo kwikinisha ndetse benemeza ko babuze uko bacika kuri iyi ngeso, Umuganga Gasana John, avuga ko iyo ngeso igira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Kanama 2017, Dr Gasana ufite ivuriro mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko kwikinisha ari igikorwa gishingiye ku myanya ndangagitsina ariko gifatwa nko kwikunda, kubera ko benshi babisimbuza imibonano mpuzabitsina batinya kuyanduriramo indwara.

Avuga ko kwikinisha bigira ingaruka mbi cyane ku buzima bwa muntu zirimo kwibagirwa, kurangiza vuba ku bagabo, gupfuka umusatsi, kurwara umwijima, impyiko n’umutima n’ibindi.

Yakomeje agaragaza ko n’abagore bikinisha bibagiraho ingaruka kuko bituma bazana ururenda mu myanya ndangagitsina ndetse bikanatuma barangiza batinze.

Yagize ati “ Ku bagore bituma barangiza batinze ku buryo hari n’abarangiza gukorana imibonano n’abagabo babo bagashakisha ubundi buryo bari bukoreshe kugira ngo barangize uretse ko binabatera kuzana ururenda mu myanya ndangagitsina ndetse rimwe na rimwe n’ibisebe.”

Impamvu zitera kwikinisha

Dr Gasana avuga ko kwikinisha bituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo guhemukirwa n’uwo mwakundanye, kureba filimi z’imibonano mpuzabitsina, gutinya kurwara indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Yagize ati “Impamvu zibitera zo ni nyinshi kuko harimo kuba umuntu ahora yigunze yumva nta muntu ashaka kubana na we, guhemukirwa n’umukunzi wawe wajya ubona umukobwa cyangwa umuhungu ukamubona muri ya shusho y’uwaguhemukiye, gukunda kureba filimi z’ubusambanyi n’amafoto y’abambaye ubusa n’ibindi.”

Yasoje avuga ko iyi ngeso yo kwikinisha bishoboka ko umuntu yayireka aboneraho kugira inama ababikora kugana muganga kugira ngo abagire inama y’uko babireka.

Dr Gasana arakangurira abafite ingeso yo kwikinisha kugana muganga akabagira inama z'uburyo babireka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza