Impuguke yavuye imuzi akamaro ko konsa n’uburyo biha umwana amahirwe akomeye yo kubaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kanama 2018 saa 02:05
Yasuwe :
2 0

Impuguke mu Mirire y’Umubyeyi n’Umwana muri Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP), Machara Faustin yagaragaje ko iyo umubyeyi yonkeje umwana kuva akimubyara na we bimufasha, gukomeza kumwonsa bikaba uburyo bwo kumwongerera amahirwe yo kubaho kandi neza.

Ibi yabigarutseho mu gihe kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 7 Kanama buri mwaka Isi yose yizihiza ucyumweru cyahariwe konsa hagamijwe guteza imbere no gushyigikira konsa.

U Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza iki cyumweru gifite insanganyamatsiko iragira iti “Konsa ni Umusingi w’ubuzima.

Iyi mpuguke igaragaza ko gushyira umwana ku ibere ako kanya akivuka bituma ingobyi ya nyuma iza kubera ko konka k’umwana bituma nyababyeyi ifunguka.

Yakomeje agira ati “Konsa bigabanya ibyago byo kuva k’umugore nyuma yo kubyara. Konsa byongera ubusabane hagati y’umwana na nyina, bikanagabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ibere n’iy’agasabo k’intanga ngore. Amashereka y’umubyeyi aboneka igihe icyo ari cyose; ahora asukuye, akungahaye ku ntungamubiri kandi ari ku gipimo cy’ubushyuhe gikwiye.”

Intego zashyizweho n’Ishami ry’ Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’iryita ku bana (UNICEF) zisaba buri gihugu ko kigomba kugeza kuri 50% y’abana bonka gusa ntakindi bavangiwe mu mezi atandatu ya mbere bakivuka ; naho ibihugu byageze kuri iyo ntego bigasabwa gukomeza kongera imbaraga kugira ngo abana bose bavuka bonke nta kindi bavangiwe mu mezi atandatu ya mbere.

Machara yakomeje agira ati “Ubushakashatsi bwakozwe muri 2015 bwagaragaje ko abana 80,5% bashyirwa ku ibere mu isaha ya mbere bakivuka, 87% bonse ntakindi bavangiwe kugeza ku mezi 6 ya mbere. Nyamara ariko iyi mibare igaragaza ko 19% by’abana bari hagati y’amezi ane n’atanu bonse bavangiwe.”

“Ikigaragara ni uko muri iki gihe konsa neza umwana bimeze nk’ibyibagiranye kuri bamwe mu babyeyi usanga baratwawe cyane no guhihibikana bashaka imibereho, abadafite ubumenyi ndetse n’abadashaka konsa, bigatuma indwara zituruka ku mirire mibi no kugwingira bitagabanuka.”

Konsa bituma amashereka yiyongera

Machara yavuze ko mu gihe hari abavuga ko batagira amashereka ahagije, ubusanzwe konsa inshuro nyinshi bituma harekurwa imisemburo igenga ikorwa n’irekurwa ry’amashereka.

Yakomeje agira ati “Akenshi iyo umaze kubyara, amashereka atangira kuza hanyuma akajyenda yiyongera umunsi ku wundi.
Hari abadahita bayabona ako kanya ariko iyo babishyizeho umuhate no kwihangana amashereka araboneka.”

Yavuze ko ubusanzwe ababyeyi basabwa konsa umwana igihe cyose abishakiye, iyo akangutse, iyo ashakisha ibere cyangwa iyo yonka intoki n’ururimi.

Yakomeje agira ati “Ubundi mu minsi ya mbere nyuma yo kuvuka umwana aba akwiye konka buri masaha abiri ku manywa na n’ijoro. Nibyiza ko umwana yonka inshuro ziri hagati y’umunani na 12 ku munsi. Iyo umwana asinziriye akarenza amasaha atatu, umubyeyi asabwa kumukangura kugirango yonke.”

Umwana amara igihe kingana gute yonka?

Machara avuga ko ari byiza ko umwana abona igihe gihagije cyo konka kugira ngo abashe kubona intungamubiri zose ziva mu mashereka.

Intungamubiri ziba mu mashereka ziza mu byiciro; amashereka ya mbere aza akungahaye mu bitera imbaraga n’amazi, akurikiraho aza akungahaye mu byubaka umubiri, aya nyuma aza akungahaye mu ntungamubiri zitwa lipids.

Yakomeje agira ati “Nibyiza rero ko umwana yonka ibere rimwe akarihumuza kugirango abone izo ntungamubiri zose. Konsa neza bimara iminota iri hagati ya 20 na 30”.

“Amashereka ni ifunguro ryujuje ibyangombwa byose ku mwana uri munsi y’amezi atandatu. N’ubwo iyo bibaye ngombwa asimbuzwa amata akorerwa mu nganda, amashereka yifitemo byinsi bitaba muri ayo mata. Konsa umwana wawe bimuha amahirwe yo gukura neza mu bwenge no ku mubiri, bimurinda indwara zijyanye n’imirire mibi ndetse n’izindi ndwara zikunze kuzahaza abana.”

Hari uburyo bwihariye bwo konsa umwana

Machara yavuze ko hari uburyo bunyuranye bwo gushyira umwana ku ibere, agaragaza ibintu bine by’ingenzi bijyanye no gushyira umwana ku ibere neza.

Yakomeje agira ati “Hari ukurebana n’umwana mu maso, kumwiyegereza no kumushyigikira, umibiri w’umwana urambuye, mu maso he hateganye n’ibere.”

Igihe umwana yonka, kumenya ko afashe ibere neza ni igihe aba yafunguye umunwa bihagije, ikiziga cy’ibere kiba kigaragara hejuru y’umunwa kurusha munsi yawo ndetse akananwa k’umwana kakaba gakora ku ibere.

Yavuze ko bitewe n’uburyo amashereka ari ingirakamaro ku mwana, igihe umubyeyi ari muri rwinshi ashobora gukamira amashereka mu gikoresho gisukuye akabikwa ahantu hafite isuku.
Yakomeje agira ati “Amashereka arabikika kugeza amasaha umunani atari mu byuma bikonjesha, cyangwa akamara amasaha 24 ayo abitswe muri ibyo byuma. Gukama amashereka bikorwa hakoreshejwe intoki cyangwa ikindi gikoresho cyabugenewe.”

Konsa bitanga ubwirinzi bwizewe ku buzima bw’abana

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe na OMS bwagaragaje ko konsa umwana neza kuva akivuka kugeza ku myaka ibiri ari cyo gikorwa kiza ku isonga mu gukumira impfu z’abana kurusha ibindi, kuko bituma abana bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere basaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane bari munsi y’imyaka itanu badapfa buri mwaka.

Nk’uko ubwo bushakashatsi bukomeza bubigaragaza, amashereka ni yo yonyine afite intungamubiri zikwiye zituma abana bakura neza mu bwenge no mu gihagararo.

Machara yakomeje agira ati “Abana bonse neza kugeza ku myaka ibiri bagira amahirwe yo kubaho akubye incuro esheshatu ugereranyije n’abana batonse neza.”

Konsa neza bigabanya cyane impfu z’abana ziterwa n’indwara z’ubuhumekero, impiswi nizindi ndwara zandura.

Uretse no kongerera umwana amahirwe yo kubaho, konsa bifasha ubwonko bw’umwana gukura ndetse bikamurinda umubyibuho ukabije. Abana bari munsi y’imyaka ibiri bonse neza ntibarwara indwara y’umuhaha. Inyungu n’ibyiza byo konsa bigaragara cyane mu bihugu bigifite ingorane bubijyanye n’isuku, kubona amazi meza ndetse n’imirire mibi.

Abana bonse neza kugeza ku myaka ibiri bagira amahirwe yo kubaho akubye incuro esheshatu ugereranyije n’abana batonse neza /Photo Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza