Ibishobora gutuma umuntu atagira igituza kinini kandi ahora muri Gym aterura

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 15 Kanama 2017 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Bitewe no gushaka kugira umubiri wubakitse, kwambara bakaberwa, kwerekana imideli, gukina film, gucunga umutekano, kwitabira amarushanwa n’ibindi, usanga ab’igitsina gabo bahora muri ‘gym’ nyamara hakaba ababikora nabi ku buryo byanabagiraho ingaruka.

Siporo zo guterura zizwi nka ‘body building’ ziri mu ngeri zitandukanye hari ukubaka igituza, amaboko, amaguru, ijosi, intugu inda n’ahandi hose hari imikaya.

Nubwo bimeze bityo hari abashaka kubaka ibice byabo by’umubiri bagahura n’inzitizi z’uko batabona impinduka bifuzaga nyamara bahora muri gym.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’inzobere muri siporo zo guterura, Niyomwungeri Francis akaba ari na we washinze gym ya BeFit, yatangaje aho siporo zo kubaka umubiri zitandukaniye n’izisanzwe, ndetse anavuga no ku makosa ajya abamo abantu bakiyangiza maze ntibagere ku mpinduka bifuzaga kubona .

Ati “Aho siporo zo guterura zitandukaniye na siporo zisanzwe ni uko mu guterura umuntu aba afite igice runaka ashaka kwibandaho ngo cyubakike mu buryo bugaragarira amaso,bishoboka ko yaba ari amaboko, agatuza, umugongo ijosi, intugu n’ahandi , mu gihe siporo zindi zisanzwe usanga zikorwa hagamijwe kubaka umubiri wose nta yindi ntumbero.”

Impamvu zituma hari abatabyimba kandi baterura buri munsi

Niyomwungeri avuga ko kugira ngo imikaya ikure umuntu ushaka kubaka umubiri we hari ibyo yirinda.

Yagize ati “Inzoga ni umwanzi w’imikaya, zica intege, iyo waraye unyweye nta ngufu uba ufite zo kujya muri gym. Ikindi ni uko inzoga zimwe zibyibushya zigatuma uzinywa agira ibicece mu gihe gito.”

Avuga ko iyo umuntu yasinze atabasha gusinzira, imikaya ye ikaba ikanuye amaso mu gihe ikura ari uko umuntu asinziriye.

Yakomeje agira ati” Uko abantu bakora siporo nyinshi bagenda bava ku nzoga batabizi, siporo ni yo ibaryohera, umubiri ugeraho aho inzoga ukazanga kuko zigeraho zikanabatera iseseme.”

Ikindi yavuze abantu baba bagomba kwitaho ni ikiruhuko gihagije kuko imikaya ikura ari uko umuntu asinziriye mbese yaruhutse neza. Nibura kandi ngo umuntu aba kwiriye kujya muri gym gatatu mu cyumweru kugira ngo ya mikaya ibone umwanya wo gukura neza no kuruhuka.

Ati “Burya imikaya ikura ari uko umuntu asinziriye ntabwo ikurira muri gym kuko ikura ari uko umuntu aruhutse. Iyo rero iyo mikaya uyihoza muri gym ntabwo ikura iba ishaka ngo uyihe igihe cyo kuruhuka.”

Yanavuze ko kureka inyama zitukura, ibiribwa birimo isukari nyinshi ndetse no guhindagura amasaha yo gufata amafunguro na byo abantu baba bagomba kubyitaho.

Inenge zigera ku bubaka umubiri wabo bakarenza urugero

Burya ngo abubaka umubiri, imikaya yabo ikabyimba cyane bananirwa kwishima mu mugongo, hari ubwo badashobora kunama ngo batore ikintu kiri hasi n’utundi tuntu tubasaba kunama.

Hari nubwo imikaya ibyimba bikaba byabaviramo indwara z’umutima kuko biba byarageze ku rwego byafatwa nk’umubyibuho ukabije kuri bo.

Niyomwungeri Francis avuga ko iyo ugiye mu byo kubaka umubiri bisaba ko ari ibintu uzajya uhora ukora kuko bitabaye ibyo usubira uko wari umeze.

Impungenge ku bitera inshinge ngo bagire umubiri wubakitse

Uyu mugabo agira inama abashaka kubaka umubiri wabo kwirinda gukoresha imiti ya kizungu kuko ibagiraho ingaruka.

Ati “ Hari abantu baba bashaka impinduka mu gihe gito batazikoreye cyangwa se zitabavunnye ugasanga bahisemo kwitera inshinge ngo bazane ya mikaya ibagaragaza ko bubakitse. Gusa bigira ingaruka, ntabwo biramba. Iyo imiti yatumaga imikaya ibyimba ishize mu mubiri basubira uko bari bameze ndetse bakaba bagira n’ibindi bibazo.”

Ingaruka zo guterura nabi

Abantu baterura mu buryo bwa gakondo bituma bakura nabi, bibatera uhengama, kwangiza zimwe mu ngingo ndetse kubagorora bikaba bigoye.

“ Inama twagira abantu ni ukugana gym haba hari abatoza babyize, bakabasha kubasobanurira no kubafasha mu buryo bwiza bwo guterura kuko iyo baje nyuma baramaze kwiyangiza biratugora.”

Uyu aterura agamije kubaka amaboko
Imyitozo uyu ari gukora igamije kunanura amaguru
Imyitozo igamije kubaka amaboko
Kubaka igituza bisaba imyitozo ihoraho
Hari abajya muri gym bagamije kubaka umubiri bashaka kumurika imideli cyangwa gukina film
Umutoza wa Befit akora siporo zigenewe umugongo

[email protected]

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza