Gufasha umugore imirimo yo mu rugo bizana inyungu zirimo kugenda neza kw’imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 24 Nyakanga 2018 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu iterambere ry’Abanyarwanda ‘RWAMREC’, uvuga ko kuba abagabo bafasha abagore imirimo yo mu rugo bigiraho ingaruka nziza, zirimo no gutuma imibonano mpuzabitsina igenda neza.

Mu gihe bamwe mu bagabo bumva ko imirimo yo mu rugo ikwiye guharirwa abagore n’abana, ubushakashatsi bwakozwe na Rwamrec bwagaragaje ko abagabo bafasha abagore iyo mirimo babibonamo inyungu n’urugo rwabo rukaramba.

Perezida w’inama y’ubuyobozi ya RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yatangarije IGIHE, ubushakashatsi bakoze nyuma yo guhuriza mu matsinda abagabo bari bazwiho kwikanyiza no guhohotera abagore babo, bwagaragaje ko bahindutse.

Yagize ati “Umugabo ufasha umugore we imirimo yo mu rugo agira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, akagira ubuzima bwiza mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ikagenda neza, akagira ubuzima bwiza mu mibereho y’abantu, amakimbirane yo mu ngo ntabwo aba akibayeho ikindi abaho igihe kirekire […] twigisha abagabo guhangana n’ibibazo bahura nabyo ariko badakoresheje imbaraga.”

Yakomeje avuga ko ubushakashatsi bakoze mu turere 21 bakoreramo bwagaragaje ko abagabo bahinduye umyumvire bagafatanya n’abagore byahosheje amakimbirane bari bafitanye.

Ati “Ubushakashatsi twakoze bwagaragaje ko umugabo wagiye mu matsinda twagiye dukora aho dukorera hirya no hino yari asanzwe ahohotera umugore we, byagabanuka ku kigero cya 44%, naho mu bijyanye no gufatira hamwe ibyemezo byarazamutse ku kigero cya 45%.”

Rutayisire yakomeje avuga ko nubwo aho bakorera imyumvire y’abagabo yagiye ihinduka bafite imbogamizi yo kutabasha kugera ku bagabo bose bahohotera abagore babo.

Magingo aya ngo bamaze kugera ku bagabo 1520 bo mu turere 21 kandi n’uturere babashije gukoreramo ntibaba bafite ubushobozi bwo kugera mu mirenge yose.

Gufatanya imirimo yo mu rugo bizana umunezero urambye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza