Byinshi kuri ‘Lippia’ ikorwamo icyayi cyagufasha gutandukana n’umuvuduko ukabije w’amaraso

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 1 Kanama 2018 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Kimwe mu bibazo byugarije Isi, by’umwihariko mu Rwanda ni ubwiyongere bw’indwara zituruka ku muvuduko ukabije w’amaraso zirimo nk’umutima, ikibazo gitizwa umurindi no kuba abantu batita ku mibereho yabo muri rusange, aho usanga benshi badakora imyitozo ngororamubiri ndetse n‘indyo yabo ugasanga yiganjemo amavuta menshi.

Ubusanzwe igipimo nyacyo cy’umuvuduko w’amaraso ni 120/80 (Millimetre de Mercure), aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, n’izo usigarana nyuma yo kuyohereza (systole/diastole).

Mu guhangana n’iki kibazo, usanga abaganga n’abajyanama mu by’ubuzima batanga inama zishingiye ku guhindura imirire, ndetse akenshi bakibanda ku bwoko bw’ibimera byifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.

Mu bishobora kugufasha guhangana n’ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso n’icyayi gikorwa muri ‘Lippia citriodora’, ikimera gikomoka muri Amerika y’Amajyepfo, gihingwa mu Rwanda n’Ivuriro Zirumuze rifite umwihariko wo gukoresha imiti gakondo ivuguruye.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Ivuriro Zirumuze, Nyakarundi Samuel, yasobanuye ko Lippia citriodora benshi bazi nka ‘Lemon Verbana’ kubera impumuro y’indimu yifitemo, ikozwe n’ibintu bitandukanye bifite ubushobozi bwo kugabanya umuvuduko w’amaraso no kuwushyira ku gipimo gikwiye.

Ati “Bitewe n’ibintu bitandukanye, icyayi gikozwe muri Lippia kigira uruhare rukomeye mu kugabanya umuvuduko w’amaraso no kuwusubiza ku kigero nyacyo. Umuntu ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ukabije tumuha miligarama 25-30 ku munsi mu gihe cy’iminsi 20, ushaka kwirinda we tumubwira gufata miligarama ziri hagati ya 20-25.”

Lippia ikize ku ntungamubiri zigira uruhare rukomeye mu gukura uburozi mu mubiri, ndetse zikagabanya ingano y’urugimbu (cholesterol), bityo amaraso akarushaho gutembera neza mu mubiri.

Uretse kurinda no kugabanya umuvuduko w’amaraso kandi, Nyakarundi avuga ko icyayi cya Lippia bategura kigira uruhare rukomeye mu kongerera umubiri imbaraga, kugabanya umunaniro no guhangayika, kandi uwakinyweye aruhuka mu mubiri bityo no kubona ibitotsi bikoroha.

Lippia kandi inafasha mu bindi bibazo by’ubuzima birimo nko kugabanya umubiri, gukiza ibisebe ndetse n’ibindi bibazo bifata ingingo n’imitsi.

Ku bisobanuro byimbitse ku cyayi cya Lippia ndetse n’uburyo wakibonamo wagana aho ivuriro ‘Zirumuze’ rikorera i Kigali ku muhanda ugana ‘La fraicheur’ imbere y’ahahoze isoko ry’imyenda rya Muhima, Nyabugogo mu nzu nshya y’Amashyirahamwe iteganye na WASAC, mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze mu muryango wa 69 no muri gare ya Rubavu mu muryango wa 14.

Ushobora no kubahamagara kuri telefoni igendanwa: 0788863221, 0784647369, 07830727227, 0784647166, 0784647265 cyangwa ukabandikira kuri [email protected], [email protected] Wanasura urubuga rwabo : www.zirumuze.com

Icyayi cya Lippia gifasha guhangana n'indwara zitandukanye zirimo n'umuvuduko w'amaraso
Icyicaro gikuru cya Zirumuze giherereye ku Muhima mu nyubako iri imbere y'ahahoze isoko ry'imyenda
Ivuriro zirumuze rifite aho ryateguye abarigana bashobora gufatira icyayi cya Lippia
Ivuriro Zirumuze ryemewe na Minisiteri y'Ubuzima, rikaba rivura rikoresheje imiti gakondo ivuguruye
Umuyobozi w'ivuriro 'Zirumuze', Nyakarundi Samuel avuga ko iki cyayi gifite akamaro mu kugabanya umuvuduko w'amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza