00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uturere 14 duhagaze bwuma mu kwirinda Covid-19, Umujyi wa Kigali ku isonga mu gukingira

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Ibintu biri gusubira mu buryo, ubuzima bw’igihugu buri kugaruka nyuma y’umwaka n’amezi atandatu Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 cyasubije inyuma imibereho, kigahitana bamwe n’abasigaye bakabaho ari ba mbarubukeye.

Abanyarwanda benshi umwotsi wera bari bategereje waracumbye, ejo bundu utubari twarakomorewe nyuma y’umwaka n’amezi dufunze, biba ikimenyetso ntakuka ko nta gusubira inyuma, ubuzima bwatangiye kugaruka.

Ukwezi kwa Cyenda niko kwatanze ihumure nyuma y’ukwa munani kwasubije bamwe muri Guma mu Rugo, ubwo imibare yatumbagiraga mu mpande zose z’igihugu.

Imibare mishya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC iratanga icyizere ko bikomeje uko biri, umwaka wajya gushira Covid-19 irimo isezera mu Rwanda.

Imibare mishya y’ukwezi kumwe kugeza kuwa 27 Nzeri, yerekana ko Uturere 14 duhagaze neza muri 30 tugize igihugu, kuko ubwandu muri two buri munsi ya 3 %. Ni ukuvuga ko mu bantu 100 bapimwe, nibura abanduye baba batarenze batatu.

Uturere dutanu ni two turi ahantu habi aho ubwandu buri hagati ya 5-9.9 %, utwo ni Nyagatare, Gicumbi, Karongi, Ngoma na Kirehe. Uturere icumi turi mu muhondo, aho ubwandu muri two buri hagati ya 3 % na 4,9 %. Utwo ni Burera, Musanze, Gakenke, Kayonza, Gisagara, Nyaruguru, Muhanga, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi.

Ni mu gihe nta karere na kamwe kari mu mutuku, ni ukuvuga agafite ubwandu bwa 10 % cyangwa hejuru yaho. Ibi bitandukanye no mu kwezi gushize kuko kugeza tariki 28 Kanama, uturere tune twari mu mutuku, Uturere umunani dufite ubwandu buri hagati ya 5 % na 9,9 %, turindwi turi mu muhondo aho ubwandu bwari hagati ya 3% na 4,9 % mu gihe utwari mu bururu (dufite ubwandu buke) twari 11.

Ubwandu bwaragabanyutse cyane ugereranyije Kanama na Nzeri

Umujyi wa Kigali ku isonga mu gukingira

Kimwe mu biri gutuma ubwandu bugabanyuka, ni umubare w’abaturage benshi bakomeje gukingirwa Covid-19, byunganirana n’iyubahirizwa ry’ingamba zisanzwe zo kwirinda.

U Rwanda ruteganya ko umwaka utaha wasiga nibura 60 % by’abaturage barwo bakingiwe. Iyi nzira irashoboa kuko kugeza ku wa 24 Nzeri 2021, uturere twazaga imbere mu kugira abaturage bamaze gufata nibura doze imwe y’urukingo harimo umujyi wa Kigali aho ufite 99 % by’abaturage bamaze kuruhabwa, ukurikirwa na Muhanga ifite 32 %, Rwamagana ifite 30 %, Huye ifite 27 %, Bugesera 24 %, Kamonyi ni 23%, Rubavu na Rulindo ni 22 %, Rusizi ni 21 % na Musanze ifite 19 %.

Ku turere dufite umubare munini w’abamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo, Umujyi wa Kigali uracyaza imbere na 75 %, Muhanga ifite 25 %, Rwamagana 24 %, Rubavu, Musanze na Bugesera ni 18 %, Rusizi ni 17 %, Rulindo na, Kamonyi na Huye ni 16 %.

Umujyi wa Kigali uri imbere mu gukingira abaturage benshi

Kugeza kuri uyu wa Gatatu, abantu 97.358 nibo bari bamaze kwandura Covid-19 kuva yagera mu Rwanda, barimo 1.264 bitabye Imana.

Abamaze guhabwa doze ya mbere y’urukingo ni 2 105 087, abahawe doze ebyiri ni 1 646 980.

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kabiri yagaragaje ko kugeza ubu, miliyoni 7,8 ziteganyijwe gukingirwa mu Rwanda (ni ukuvuga 60% by’abanyarwanda), 21 % ni bo bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19 ku buryo bwuzuye. Ni ukuvuga ko hamaze gukingirwa 12,6% muri miliyoni 13 z’abaturage bose.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa mu gikorwa cyo gukingira abaturage Covid-19, yizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose n’abatarakingirwa bagakingirwa.

Ati “Leta y’u Rwanda irakora ibishoboka byose kugira ngo ibone inkingo zikenewe kandi irashimira abafatanyabikorwa bose badutera ingabo mu bitugu kugira ngo inkingo ziboneke kandi zigere ku baturage bacu. Turateganya ko mu mpera z’uyu mwaka tugomba kuba tumaze gukingira abantu bagera kuri 30% by’abagomba gukingirwa."

U Rwanda rumaze kwakira inkingo za COVID-19 zigera ku 3.658.310.

Imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu gukingira abaturage COVID-19 zatumye umubare w’abandura icyo cyorezo ugabanuka uva ku 10% mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama 2021 ubu ukaba ugeze munsi ya 3% muri Nzeri uyu mwaka.

Abaturarwanda bangana na 21 % bamaze kubona urukingo rwa Covid-19, gahunda akaba ari ugukingira 30 % bitarenze uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .