00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko w’uburyo bwo kwipima Covid-19 bushobora gutangizwa mu Rwanda vuba

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 06:25
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko mu gihe cya vuba mu Rwanda hashobora kugezwa udukoresho tuzorohereza Abanyarwanda kwipima Covid-19 bitabaye ngombwa ko bajya kwa muganga cyangwa ahantu hateganyijwe.

Ubu buryo buzwi nka Self testing buzaza kunganira ubwari busanzwe bwifashishwa mu gupima Covid-19 mu Rwanda nka Q-RT PCR (Real-Time Quantitative Reverse Transcription PCR) ndetse n’ubwa Rapid Diagnostic Tests (RDTs).

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Nyakanga 2021, gisobanura zimwe mu ngamba zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa Gatatu ku kwirinda icyorezo cya Covid-19, Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hari gutekerezwa ku dukoresho dufasha abantu kwipima Covid-19 mu rwego rwo gufasha benshi kumenya uko bahagaze.

Dr Ngamije yavuze ko utwo dukoresho tutaragera mu Rwanda, icyakora ngo hari gahunda ihari yo gushaka uko tuhagezwa mu gihe cya vuba.

Ati “Igiciro cy’agakoresho kamwe ni amadolari 20, ni agakoresho koroshye gukoresha. Ni agakoresho ushyira mu kanwa nyuma y’iminota 15 kakaguha ibisubizo ukamenya niba wanduye cyangwa utanduye.”

Ngamije yavuze ko imbogamizi igihari ari uko utwo dukoresho tugihenze ugereranyije n’amikoro y’abaturage.

Ati “Ntabwo bisaba umuntu w’inzobere ngo akwereke uko bagakoresha. Mu gihe ibiciro bizaba bibereye bose ndakeka ko ari ubundi buryo bwo gupima twazatangira gukoresha ku buryo buri wese yagakoresha akamenya uko ahagaze.”

Kugeza ubu uburyo bwo gupima Covid-19 buhendutse mu Rwanda ni ubwa Rapid test bukorwa hishyuwe 10.000 Frw ku mavuriro n’ahandi habugenewe. Ubu buryo butanga igisubizo mu minota itarenze 15. Ubundi buryo ni ubwa PCR bwishyurwa 47.200 Frw. Ubu bwa kabiri bukunze gukoreshwa n’abashaka gukora ingendo zijya mu mahanga.

Ubushakashatsi buheruka gusohoka mu kinyamakuru ‘Proceedings of the National Academy of Sciences of the United States of America’, bwerekanye ko ubu buryo bwo kwipima bushobora gutanga umusaruro.

Igerageza ryerekanye ko iyo bukoreshejwe butanga igisubizo cyizewe hafi 100% hakoreshejwe uburyo bwo gusuzuma amacandwe no hejuru ya 87.4% hakoreshejwe gupima mu mazuru.

Uburyo bwo kwipima Covid-19 buzaza bwunganira bubiri bwari busanzwe bukoreshwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .