00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2021 uzashira u Rwanda rwakiriye doze miliyoni 3.5 z’urukingo rwa Pfizer

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Kamena 2021 saa 05:54
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko hari inkingo za Pfizer zitegerejwe kugera i Kigali mu mpera z’iku kwezi kwa Kamena mu gihe iteganya ko umwaka wa 2021 uzarangira yakiriye inkingo zisaga miliyoni 3.5 za Pfizer.

Ku mugoroba wo kuwa 31 Gicurasi 2021 nibwo u Rwanda rwakiriye inkingo doze 100 600 z’urukingo rwa Pfizer zatanzwe binyuze muri gahunda ya Covax. Izi nkingo zisanga izindi doze ibihumbi 247 za AstraZeneca zirimo izigera 117 000 zabonetse ku bufatanye na Guverinoma y’u Bufaransa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yabwiye RBA ko abahawe urukingo rwa Pfizer bose bamaze kubona doze yabo ya kabiri, ibikorwa byarangiye ku wa 31 Gicurasi. Kuri ubu igikurikiyeho ni ugutanga doze ya mbere ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

Abazakingirwa muri iki cyiciro n’ubundi ni abakuze, abafite indwara karande cyangwa izidakira zirimo kanseri, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Ati “Abo ni abantu tuzirikana kugira ngo tubashe kubarinda kwandura Covid-19. Bizakorerwa mu bigo Nderabuzima, niho bazakingirirwa, muri abo bantu tuvuze utarabona urukingo rwa Pfizer , turamusaba ko yajya ku kigo Nderabuzima akiyandikisha.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko ibikorwa byo kwakira inkingo bigikomeje, kandi ko uyu mwaka uzarangira u Rwanda rwakiriye izirenga miliyoni 3.5.

Ati “Dufite izindi nkingo dutegereje mbere y’uko umwaka urangira, izindi tuzazibona mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu nanone ni iza Pfizer ku buryo kugeza mu mpera z’Ukuboza 2021, twiteguye kwakira izindi nkingo miliyoni 3.5 za Pfizer. Bivuze ko gahunda iri kujya ku murongo, mu minsi iri imbere tuzongera umubare w’abantu bazaba bakingiwe mu gihugu.”

U Rwanda rwateganyije ko ibikorwa byo kugura inkingo no kuzikwirakwiza mu gihugu hose bizatwara miliyoni 120$ kandi bizaba byarangiye mbere y’uko umwaka utaha urangira. Ni mu gihe muri uyu mwaka, nibura uzarangira 30% by’Abanyarwanda bamaze gukingirwa.

Muri rusange, u Rwanda rubarwa nka kimwe mu bihugu byitwaye neza mu guhangana na COVID-19, kuko kugeza ubu abakingiwe ari 350 400 guhera muri Werurwe uyu mwaka . Mu Rwanda iki cyorezo kimaze guhitana abantu 353 mu gihe abasaga barenga ibihumbi 26 banduye.

Byitezwe ko uyu mwaka uzarangira Abanyarwanda bagera kuri 30 % bakingiwe Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .