Mu itangazo ryayo, Minisante yihanganishije ‘umuryango w’umugabo w’imyaka 54 witabye Imana i Kigali.’
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Gashyantare 2021, abarwayi 13 bakize Coronavirus mu masaha 24 yashize, bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 17 264.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse mu Rwanda muri Werurwe 2020, hamaze gufatwa ibipimo 991 917, hasanzwemo abantu 18 443 banduye. Muri bo 17 264 basezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 925 bakiri kwitabwaho naho n’abaganga.
Kuri ubu abarwayi 12 ni bo barembye mu gihe ijanisha ku bandura rihagaze kuri 2.2% , abakira ni 93.6% na ho abapfa ni 1.3%.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
24.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 54 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 54 yo man who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’un homme de 54 ans qui est décédé à Kigali pic.twitter.com/57sdIEsR1t
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 24, 2021


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!