Minisante yagaragaje ko uwitabye Imana ari umugabo w’imyaka 58 w’i Kigali
Abanduye bashya batumye umubare w’abamaze kwandura bose ungana na 18 325. Umubare w’abamaze gukira bose ni 17251 naho abamaze gupfa ni 253.
Abakirwaye ni 821 mu gihe 14 barembye. Ibipimo bimaze gufatwa guhera muri Werurwe 2020 bingana na 986 665 harimo ibipimo 5960 byafashwe mu masaha 24 ashize.
Mu barwayi babonetse kuri uyu wa Kabiri harimo 36 babonetse muri Kigali, 15 babonetse Nyaruguru na 12 Ngororero.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
23.02.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 58 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 58 yo man who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’un homme de 58 ans qui est décédé à Kigali pic.twitter.com/02x2EYIlXq
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) February 23, 2021


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!