Uwapfuye ni umugabo w’imyaka 46 w’i Kigali byahise bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihugu hose uba 301 bingana na 1,4% by’abamaze kwandura iki cyorezo bose.
Usibye uwapfuye, abanduye bo biyongereyeho 61 bagera ku 21.370 mu gihe abakize bo ari 19.741 ubariyemo na 84 bakize kuri uyu wa Gatandatu.
Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
27.03.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w’umugabo w’imyaka 46 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 46 yo man who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d’un homme de 46 ans qui est décédé à Kigali pic.twitter.com/n58Dle8x2S
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 27, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!