00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Covid-19: Ko imibare ikomeje kwiyongera, aho ibitanda, Oxygène n’ibindi bikoresho ntibiza kuba iyanga?

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Uko imibare y’abandura Covid-19 yiyongera, niko ubwoba mu mitima y’Abanyarwanda benshi bukomeza kwiyongera ko aho bukera ari Guma mu Rugo nk’imwe y’iminsi 40 yakuye abantu umutima mu mezi ya mbere ya 2020.

Abasobanukiwe gato ntabwo ubwoba bwabo bugarukira kuri Guma mu Rugo, burakomeza bukagera no kwa muganga. Ese iyi mibare ikomeje kwiyongera, u Rwanda ruraza gushobora guhangana na yo? By’umwihariko rufite ibyangombwa nkenerwa byose ngo abarembye cyane bitabweho cyangwa rurahinduka iciro ry’imigani nk’aho duherutse kubona abarwayi bahabwaga serum na bya byuma bibongerera umwuka, bakoherezwa mu modoka cyangwa mu rugo kurwarirayo kubera ko ibitanda byabaye bike?

Mu kwezi kwa Gatandatu gushize konyine, mu Rwanda habonetse abarwayi bashya ba Covid-19 11267, barimo 95 yahitanye. Ni imibare myinshi ugereranyije n’amezi yabanje.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije aherutse gutangaza mu kiganiro n’abanyamakuru, ko uko kwiyongera kw’imibare kwajyanye n’ukwiyongera kw’abaremba ndetse n’abicwa n’iyo ndwara. Mu gihe nta gikozwe ngo ubwiyongere bugabanuke, abaremba cyangwa abapfa bazakomeza.

Muri iyi nkundura ya gatatu y’ubwiyongere bwa Covid-19, umuntu yakwibaza niba u Rwanda rufite ibikenewe byose ngo rubashe guhangana na yo.

Minisitiri Ngamije yavuze ko mu barwayi bose ba Covid-19 u Rwanda rufite, 95 % bari kuvurirwa mu rugo mu gihe 5 % ari bo bari mu bitaro. Ibyo ntibyavanaho ko ibitaro nka Kanyinya byari byarafunzwe kubera kumanuka kw’abandura, byongeye gufungura imiryango mu gihe ibya Nyarugenge na byo imibare yatumbagiye ikava kuri 20 ubu bakaba basaga 125.

Niba ibitaro byatangiye kuzura abagera kwa muganga ari 5 % by’abarwayi, hagezeyo 20 % hacura iki?

Mu bihugu nka Kenya mu minsi yashize mu bitaro bya Kisumu Hospital ahari gukurikiranirwa abarwayi ba Covid-19, kubera ubwiyongere bukabije butewe n’ubwoko bushya bwa Delta, abarwayi bakeneye kongererwa umwuka barenze ubushobozi bw’igihugu bitabaza ubufasha bw’abasirikare b’Abadage kugira ngo abarwayi barengerwe.

Si ho gusa kuko no mu Buhinde ubwo Delta yagaragaraga bwa mbere abarwayi biyongereye cyane mu buryo buteye impungenge ndetse abakenera umwuka baba benshi cyane bituma bitabaza za bomboni zo mu magaraje y’imodoka mu kuramira ubuzima bw’abaturage bwari mu kaga.

Kugeza ubu imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko muri Afurika Delta igeze ku kigero cya 25% nko muri Uganda , mu barwayi bashya abasanganwa ubu bwoko bangana na 97% naho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri ku kigero cya 79% by’abandura.

U Rwanda rwiteguye rute?

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda, rwakomeje kugihagurukira ndetse hashyirwaho n’ibigo byahariwe gukurikirana abarwayi ba Covid-19 gusa birimo Kanyinya, Gatenga n’ibitaro by’Akarere bya Nyarugenge.

Nubwo ibitaro bya Kanyinya byari byarahagaze kwakira abarwayi, byongeye gutangira gukora nyuma yo kubona ko icyorezo cyongeye gukaza umurego. Ubushobozi kandi bwarongerewe kuko byibuze kuri buri bitaro by’akarere hari umuntu ushinzwe gufasha abarwayi barembye ndetse n’ibitanda bifite ibyangombwa bishobora gufasha abantu barembye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin aherutse kuvuga ko ibitaro byose byo mu Rwanda bifite ahantu hashobora kuvurirwa abarwayi bari hagati ya bane na batanu barembye cyane.

By’umwihariko nka Kibungo bafite ahakwakirirwa abarwayi bagera kuri 35 mu gihe Karongi naho bagiye kugira ahashobora kwakirirwa abagera kuri 50.

Uretse ibi kandi abakurikiranirwa mu rugo bagenzurwa n’abajyanama b’Ubuzima mu mudugudu ngo hato badatarabuka bagakongeza imbaga.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa ibitanda 500 byiteguye kwakira abarwayi barembye ba Covid-19, muri byo 180 bishobora kwakira abafite ibimenyetso bikomeye cyane, ni ukuvuga abakenera kongererwa umwuka [ICU].

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uya wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yijeje ko igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi bafite ibimenyetso byoroheje ndetse n’abafite ibimenyetso bikaze (abarembye) ariko ko Leta iri mu rugamba rwo kongera ubushobozi.

Ati “Turacyafite ubushobozi buhagije ndetse n’umwuka iyo hari uwukeneye dufite imashini zifite gutuganya umwuka abarwayi bakeneye. Leta iri gushyira ingufu mu kongera ibitanda, imashini zabasha gukora ku buryo twakuba nka kabiri cyangwa gatatu ubushobozi dufite ubu. Abarwayi baje kwa muganga nta n’umwe utarahawe ubutabazi bukwiriye.”

Nubwo ibihugu bituranye n’u Rwanda nka Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byamaze kugerwamo n’ubwoko bushya bwa COVID-19 buzwi nka Delta, Minisitiri Ngamije yavuze ko hari gukorwa ubushakashatsi bugamije gutahura niba mu Rwanda naho bwaba bwarahageze.

Yagize ati “Ubushakashatsi burakorwa, niba iy’Abahinde iri mu bihugu duturanye, nta gitangaza ko yaba iri no mu Rwanda. Iyi virusi ifite uburyo yihishe kugira ngo ibashe kubaho, birashoboka ariko icya ngombwa ni ugushyira mu bikorwa ariya mabwiriza yatanzwe. Icya mbere ni ukwirinda, aho gutinda kuri ibi bya virusi nshya.”

Yasabye Abaturarwanda gukomeza kubahiriza ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, birinda gukorera ku gitsure cy’ubuyobozi ahubwo bakabigira ibyabo kugira ngo icyorezo kibashe gutsindwa.

U Rwanda kugeza ubu rufite ibitanda 500 bishobora kwifashishwa mu kwita ku barwayi ba Covid-19 birimo 180 by'abarembye
Umwuka wa Oxygène ni ingenzi cyane mu kwita ku barwayi ba Covid-19 barembye
Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko igihugu kigifite ubushobozi buhagije ndetse n’umwuka iyo hari uwukeneye kuko hari imashini ziwutunganya mu gihe abarwayi bakeneye
Ibitaro bya Nyarugenge ahakirirwa abarwayi ba Covid-19
Ahakirirwa abarwayi ba Covid-19 i Kanyinya hongeye gufungura imiryango kubera ubwiyongere bw'ubwandu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .