00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwahawe imashini ebyiri zigezweho zifashishwa mu gupima Covid-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Kamena 2021 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yahawe imashini ebyiri zifite agaciro k’abarirwa muri miliyoni 150 Frw, zizifashishwa mu gusuzuma Covid-19, ku bipimishije hakoreshejwe uburyo bwa RT-PCR [Real Time Polymerase Chain Reaction Test].

Ni imashini zatanzwe na Guverinoma y’u Buyapani ibinyujije mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, zikaba zashyikirijwe u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Kamena 2021.

Ubusanzwe gupima Covid-19 hakoreshejwe uburyo bwa PCR byakorwaga havangwa ibipimo (samples) 1000 bifatwa hifashishijwe uburyo bwo gupima amacandwe mu kanwa mu gihe bigaragaye ko harimo uwanduye, bikongera bikavangurwa hagapimwa kimwe ku kindi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko izi mashini zizakemura ibibazo birimo gupima abantu benshi kandi vuba.

Ati “Ni imashini zitwongerera ubushobozi bwo gusuzuma mu buryo bworoshye kandi bwihuse kuko ni uburyo bukoranye ikoranabuhanga rihambaye aho ibyo dusuzuma muri virusi duhita tubibona vuba kandi ari ikoranabuhanga ribikoze. Bityo rero tukaba twasuzuma abantu benshi mu munsi umwe.”

Yakomeje agira ati “Guverinoma iri muri gahunda yo kongera kuzahura ubukungu n’imibereho muri rusange yazahajwe na Covid-19, gusuzuma abantu rero biri mu nshingano za Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo abitabiriye ibikorwa bitandukanye bajye bisuzumisha. Ni byiza ko bajya basanga dufite ubushobozi bwo kubasuzuma vuba.”

Muri rusange u Rwanda rwari rufite ubushobozi bwo gusuzuma samples byavanywe mu bantu bigera ku 1000 ariko ubu nyuma y’uko izi mashini zije ruzaba rushobora gusuzuma abantu 3000 ku munsi.

Nk’urugero, umuntu [umukozi wa RBC] umwe yabaga afite ubushobozi bwo gusuzuma cyangwa gukora ibipimo [samples] 24 mu masaha abiri n’igice. Ni mu gihe iyi mashini imwe ishobora gukorera samples 240 muri icyo gihe.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko izi mashini; imwe izashyirwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe mu gihe indi izashyirwa ku cyicaro cya Laboratwari Nkuru y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali.

U Rwanda rwashimiwe umuhate mu guhashya Covid-19

Kuba u Rwanda rwakiriye izi mashini rwitezeho kwihutisha gahunda yo gupima Coronavirus, rwizeye no kugabanya amasaha byatwaraga kuko mbere ibisubizo ku wapimwe hifashishijwe PCR yabibonaga mu masaha 24.

Byaje kugera aho bigera ku masaha umunani, ariko Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu bihe biri imbere bizajya bitwara atandatu cyangwa akaba yanagabanuka.

Umuyobozi w’Agateganyo wa OMS mu Rwanda, Dr Ndoungou Salla Ba, yavuze ko urwa Gasabo ruza imbere mu bihugu bya Afurika byashyize umuhate mu guhashya icyorezo cya Covid-19 binyuze muri gahunda zitandukanye.

Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu biyoboye mu kurwanya Covid-19, u Rwanda ruri kwitwara neza mu kurwanya iki cyorezo, izi mashini rwakiriye zizafasha mu kongera umubare w’ibipimo bishobora gukorwa no kugabanya amasaha byafataga kugira ngo ibisubizo biboneke. Turi no gukorana na Guverinoma y’u Rwanda mu gukomeza uru rugamba rwo guhashya iki cyorezo.”

Dr Ndoungou yashimye ubufatanye bw’u Buyapani, OMS n’u Rwanda muri rusange by’umwihariko mu kurwongerera ubushobozi bwo guhangana na Covid-19, cyane cyane hibandwa ku gupima abantu benshi ngo hamenyekane uko ihagaze mu gihugu.

Kuva muri Werurwe 2020, ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 1.450.013 mu gihe abagaragaye ko bafite agakoko ka Coronavirus ari 27.023.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin; Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai; Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel n'Umuyobozi w’Agateganyo wa OMS mu Rwanda, Dr Ndoungou Salla Ba
Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin aganira n'Umuyobozi w’Agateganyo wa OMS mu Rwanda, Dr Ndoungou Salla Ba na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai
Abayobozi bitabiriye iki igikowa basobanuriwe imikorere y'izi mashini u Rwanda rwahawe
Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, mu bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .