U Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira indembe za COVID-19 zisaga 500

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 24 Mutarama 2021 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Mu gihe umubare w’abandura n’abahitanwa n’icyorezo cya COVID-19, ukomeje kwiyongera, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kuri ubu igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 500 barembye cyane.

Kuva muri Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaraga ku butaka bw’u Rwanda, hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo abanduye babashe kwitabwaho.

Mu barwayi ba Coronavirus hari ababa bafite ubudahangarwa bw’umubiri bityo bakaba bashobora gukira batabanje kuremba ariko ku rundi ruhande hari ibyiciro by’abarwayi usanga bakorwaho n’iki cyorezo kurenza abandi aho usanga hari abarembye cyane, nk’ababa batabasha guhumeka kugeza aho bongererwa umwuka.

Ubundi umuntu avugwa ko ari indembe iyo afite ikibazo cyo guhumeka ku buryo iyo ari guhumeka amaraso adatembera neza mu mubiri. Anagira umuriro no gucika intege cyane, kuribwa mu ngingo n’ibindi birimo gukorora.

Kwita ku ndembe za COVID-19 bisaba ubushobozi buhambaye kuko dufashe nk’urugero hari abarwayi bagiye bakenera litiro icumi z’umwuka ku munota kugira ngo babashe guhumeka.

Ku wa 8 Mutarama 2021, nibwo Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yafunguye Ikigo cy’ubuvuzi bwa COVID-19 mu Bitaro bishya bya Nyarugenge, gifite ubushobozi bwo kwakira indembe 140 ziri mu byuma byongera umwuka.

Ni ikigo cyaje kunganira igisanzwe kibarizwa mu Kigo Nderabuzima cya Kanyinya.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yabwiye RBA kuri uyu wa 24 Mutarama 2021 ko igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira indembe zisaga 500.

Yagize ati “Buri bitaro byose twabisabye kugira nibura ibitanda icumi byo kwakira indembe zikomeye za COVID-19 ndetse tukaba dufite n’ibitaro byihariye, mu ndembe na ho habamo ibyiciro; mu ndembe zirembye cyane twageza kuri 500 naho izitarembye cyane twarenza uwo mubare.”

Muri rusange nubwo indembe zikaze cyane igihugu cyakwakira ari 500, hari ikindi cyiciro cy’abatarembye cyane aho bo bashobora kuba benshi cyane.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko kugeza ubu mu Rwanda nta mubare munini w’indembe kandi n’izihari zitabwaho zigakira zigataha.

Nko mu minsi ibiri ishize mu Bitaro byo mu Gatenga na Nyarugenge hasezerewe abantu 45 kandi aha hajyanwa abantu bafite ibibazo bikomeye.

Ni mu gihe kandi mu barwayi ibihumbi bine bari hirya no hino mu gihugu, abagera kuri 95%, bararwariye mu ngo.

Minisitiri Dr Ngamije yavuze kandi ko nk’abaturage baba barwariye mu ngo bashobora kuremberayo, baba barahawe amabwiriza yo guhamagara 114 bagahita bajyanwa mu bitaro bikuru by’akarere, byakomeza gukomera bakaba bajyanwa mu bigo byihariye byakira indembe za Coronavirus.

Ati “Ufite umuriro we anyura ku kigo nderabuzima, babona bikomeye bakamwohereza ku bitaro bikuru, byaza gukomera akajyanwa muri biriya bigo bya Nyarugenge na Kanyinya.”

Kuva ku wa 14 Werurwe 2021, umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda kugeza ku wa 23 Mutarama 2021, abantu bamaze kwandura iki cyorezo bari 12647 mu gihe abamaze gupfa bo ari 172. Mu bari barwaye bakize iki cyorezo ni 8319 naho abakirwaye ni 4156.

U Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira indembe za COVID-19 zisaga 500

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .