Ikiganiro cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021, aho abakoresha Instagram baganirijwe ku miterere ya COVID-19, ibyo benshi bakunze kwitiranya kuri iki cyorezo ndetse haba n’umwanya wahawe abakoresha uru rubuga babaza ibibazo.
RBC igaragaza ko abenshi muri bari kwandura muri iyi minsi bari hagati y’imyaka 20-40 mu gihe abo gihitana ku bwinshi ari abafite imyaka 50-60 kuzamura.
Ikindi kigaragazwa na RBC, ni uko muri Kanama na Nzeri 2020, abantu 70% by’abasanganywe Coronavirus nta bimenyetso babaga bafite mu gihe uyu munsi abarenga kimwe cya kabiri nta bimenyetso bagaragaza.
Urubyiruko ruri mu batagaragaza ibimenyetso kuko ruba rufite abasirikare b’umubiri ari nayo mpamvu rubarirwa mu bashobora gukwirakwiza iki cyorezo cyane.
Dr Nsanzimana yavuze ko ariyo mpamvu bifuje kuganira n’urubyiruko by’umwihariko urwo kuri Instagram kugira ngo bungurane ibitekerezo n’abarukoresha.
Yagize ati “Niho navanye igitekerezo ndavuga nti uwazakibabaza mukadusubiza. Urubyiruko nirwo rwandura iki cyorezo rukakigeza ku bandi.”
Yakomeje agira ati “Urubyiruko mubishatse iyi mibare yamanuka ikajya no munsi ya zero. Ariko tudafatanyije uko bikwiye ntibyagerwaho. Turi hafi gutsinda, ntituzananirwe tutaragera ku mpera z’uru rugamba.”
Dr Nsanzimana yavuze ko n’ubwo urubyiruko rudakunze kugaragaza ibimenyetso ariko iyo rurembye ruremba cyane ari nayo mpamvu rusabwa kwirinda kurusha n’abo bakuru cyane ko ari narwo rushobora gukwirakwiza iki cyorezo mu buryo bworoshye.
Ati “Mu rubyiruko n’ubwo abakiri bato badakunda kuremba, ariko n’abarembye, bararemba cyane, bivuze ko rero uburwayi bwa COVID-19, ntawe udashobora guhura nabwo.”
Yakomeje agira ati “Uruhare rw’urubyiruko kugira ngo iyo mibare igabanuke, ni runini cyane kuko COVID-19 ntabwo igaragara mu maso, ni yo mpamvu ushobora kuba uyigendana abantu ntibabimenye bityo ukabanduza bose.”
CP Kabera yavuze ko bahisemo kwifashisha uru rubuga kugira ngo baganire n’urubyiruko kandi bungurane ibitekerezo ku bijyanye n’imiterere ya COVID-19 n’ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira ryacyo.
Yagize ati “Tubasanze aho muri kugira ngo ubutumwa bubagereho ariko nibiba ngombwa ko hari ibindi byemezo dutangaza no ku zindi mbuga tuzagenda tubasangayo.”
“Ikintu twabasaba ni ukwihangana undi munota. Akenshi ibihe nk’ibi bisaba kwihangana mbere yo kugira icyo ukora, ukaba waganzwa n’ibitekerezo byo kugikora ariko iyo wongeye ugatekereza ku cyorezo n’ingaruka, icyo gihe uratsinda.”
CP Kabera yavuze ko muri iki gihe cy’amezi 11 urubyiruko rwarengaga ku mabwiriza byagaragaraga ko hari abatambara agapfukamunwa, gukora ibirori byo mu ngo bizwi nka ‘House Parties’, ibirori by’isabukuru y’amavuko, kurenga ku masaha yo gutaha n’ibindi.
Ati “Ibitaramo ntabwo bikiba, ugasanga kwihangana undi munota binaniye umuntu, yabibwira mugenzi we na we akananirwa kwihangana. Ikintu cyo kwihangana undi munota mugenzi wawe agutumiye, cyangwa akubwiye ngo mujye ahantu runaka ukabihuza no kwirinda cyangwa kuvuga ngo inzego zishinzwe kugenzura zimpaye ibihano byagufasha kwirinda.”
Yakomeje agira ati “Ndagira ngo mvuge ko ibyo byose dushobora kubihindura, guhana intera biragoye ariko birashoboka, kwambara agapfukamunwa, gukora ibirori byo mu rugo byose dushobora kubikora umwaka utaha igihe tuzaba twamaze gutsinda icyorezo.”
CP Kabera yasabye urubyiruko gukwirakwiza ubutumwa butangwa haba mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abantu barusheho kwirinda icyorezo.
Abakurikiye ubutumwa bwatanzwe na CP Kabera barimo urubyiruko rwari mu bice bitandukanye. Muri bo harimo umunyamakuru wa RTV, Robert Mckenna Cyubahiro, wabajije ibibazo bitandukanye.
Urubyiruko rwahawe umukoro wo gutanga umusanzu warwo mu rugamba rwo gukomeza gukumira no kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus binyuze mu kubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!