00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasobanuye icyashingiweho u Rwanda rwemererwa uruganda rukora inkingo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 5 Nzeri 2021 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko imyitwarire u Rwanda rwagaragaje mu guhashya Covid-19 n’inyota yo kugabanya ibyo rutumiza mu mahanga, ari bimwe mu byatumye rwemererwa kubakwamo uruganda rukora inkingo zirimo n’urw’iki cyorezo cyugarije Isi.

Ku wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021, ni bwo byatangajwe ko Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora imiti, BioNTech, cyemereye u Rwanda ikoranabuhanga n’amahugurwa ajyanye n’ikorwa ry’inkingo zirimo iza Covid-19.

BionTech ifatanyije na Pfizer, bakoze urukingo rwa Covid-19 rwa Pfizer-BioNTech rutanga ubudahangarwa bwa 95% ku muntu warutewe bityo ntabe yakwandura iki cyorezo.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo u Rwanda rwemererwe gukora inkingo byaturutse ku bintu bitandukanye.

Yavuze ko ubwo urukingo rwa Covid-19 rwabonekaga, ibihugu bikize ari nabyo byakundaga gufasha Afurika mu gihe yahuye n’ibibazo, byabaye nk’ibyihugiraho, bitanga isura y’uko nayo igihe kigeze ngo yishakemo ibisubizo.

Ati “Aho urukingo rubonekeye rwa Covid-19, ibihugu bikize, bikomeye byo byahereye ko bibona urwo rukingo bitangira gukingira, ibihugu bya Afurika nk’u Rwanda turategereza igihe kirekire cyane n’aho dutangiriye kubona urwo rukingo, biza abantu barembye tugeze kure, dukoresha gusa uburyo bwo kukirinda abandi babona inkingo twe, tugomba gutegereza n’aho tugiye kuzibonera tuzibona ari uko twasabye, tugasabiriza bikagera ubwo ubwabyo nabyo bituma umuntu aremba asaba.”

“Muri Afurika twamenyereye ko iyo twagize ibibazo nk’ibyo abantu baturuka hanze bagafasha ariko ibyo biterwa n’uko ibyinshi biba biri muri Afurika ahandi bidahari. Iki cyorezo cyaje gifata Isi yose, bya bihugu byari byaramenyereye gutabara nabo bari baragize icyo cyorezo. Icyiza rero nuko twakora inkingo hano muri Afurika. Ni bwo hajemo gutekereza, u Rwwanda rugira uruhare rwarwo mu gushakisha uko rwakora urukingo ariko rutikorera gusa ahubwo rukorera n’isoko.”

Perezida Kagame yavuze ko uruganda rugiye kubakwa mu Rwanda rutazajya rukora inkingo za Covid-19 gusa ahubwo harimo n’izindi ndwara nka Malaria, Igituntu n’izindi.

Yavuze ko mu bindi byashingiweho mu kwemerera u Rwanda kugira uruganda rw’inkingo, ari uburyo rwitwaye mu kwirinda Covid-19.

Ati “Twerekanye ubushake n’ubushobozi byashingirwaho kugira ngo dushobore gukorera urukingo hano mu Rwanda. Hari byinshi bashingiyeho basanga u Rwanda turi mu ba mbere bihereye no ku buryo twifashe mu cyorezo. Isi yabonye ko nubwo tutabonye urukingo rukiboneka, ukuntu babona twabyifashemo ari ibintu biri ku rwego rwo hejuru muri Afurika.”

Mu gihe inkingo zizaba zibonetse muri Afurika, Perezida Kagame yemeza ko bitazagira inyungu ku Rwanda gusa ahubwo ari no kuri Afurika

Biteganyijwe ko mu mwaka utaha hazaba harakozwe 80% cyangwa 90% by’ibikorwa ngo uruganda rube rwatangira gukorera mu Rwanda.

Afurika yihaye intego y’uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by’inkingo ikenera zose; ivuye kuri 1% by’izo uyu mugabane ukora uyu munsi.

Kugeza ubu u Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19.

Inkuru bijyanye: Igihe, ubuziranenge, abakozi: Sobanukirwa byimbitse gahunda y’ikorwa ry’inkingo za Covid-19 mu Rwanda

Perezida Kagame yavuze ko imyitwarire u Rwanda rwagaragaje mu guhashya Covid-19 ari kimwe mu byatumye rwemererwa kugira uruganda rukora inkingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .