00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahamagariye abaterankunga gufasha COVAX kugira Covid-19 irandurwe ku Isi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 3 Kamena 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yasabye abaterankunga batandukanye ku Isi gufasha gahunda ya Covax igamije kugeza inkingo za Covid-19 kuri bose, kugira ngo Isi ibashe guhashya icyo cyorezo kimaze guhitana abasaga miliyoni 3.6.

Yabitangarije mu nama igamije gutera inkunga gahunda ya Covax yatangijwe n’Umuryango Gavi ugamije ko inkingo zigezwa hirya no hino ku Isi, Ihuriro rigamije kurwanya Ibyorezo (CEPI) n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS).

Muri iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, hakusanyirijwemo miliyari 2.4 z’amadolari yatanzwe na za Guverinoma, abikorera n’imiryango itandukanye. Byatumye kugeza ubu amafaranga amaze gutangwa muri iyi gahunda agera kuri miliyari 9.6 z’amadolari.

U Buyapani bwonyine bwatanze miliyoni 800 z’amadolari, bikaba byatumye mu mafaranga yose bumaze gutanga muri Covax agera kuri miliyari imwe y’amadolari. Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bufatanye na Banki y’Ishoramari y’u Burayi byatanze miliyoni 370 z’amadolari.

Perezida Kagame yashimiye abakomeje gutera inkunga icyo gikorwa, asaba ko bikomeza kugira ngo Isi ibashe guhangana na Covid-19.

Yagize ati “Dukwiriye kongera imbaraga kandi tugaharanira ko uburyo bw’inkingo buhari bunyuzwa muri Covax ari nako twubakira Afurika ubushobozi bwo kubasha kwikorera inkingo mu gihe kiri imbere. Ni umwanya wo guharanira ko COVAX ibona ubushobozi kugira ngo ikomeze gufasha mu gutabara ubuzima kandi ifashe mu guhashya icyorezo cya Covid-19.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko gahunda ya Covax yafashije ubuzima bwa benshi binyuze mu nkingo harimo n’Abanyarwanda.

Ati “Gahunda ya COVAX yatabaye ubuzima bwa benshi harimo no mu Rwanda. Igihugu cyacu kimaze kwakira dose zisaga 500.000 binyuze muri COVAX, bikaba byaradufashije gukingira hafi 3 % by’abaturage bacu.”

Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko hirya no hino ku Isi hakiri “hari miliyari z’abaturage bagifite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19” kubera kubura inkingo, ku isonga hakaza Umugabane wa Afurika.

Yavuze ko ubufatanye n’umusanzu wa buri wese ukenewe kugira ngo COVAX ikomeze kugera ku ntego zayo.

Amafaranga amaze gukusanywa muri Covax kubona inkingo dose miliyari 1.8 zizahabwa ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Izo nkingo zizatangwa mu 2021 no mu ntangiriro za 2022 zizatuma mu bihugu biri muri iyo gahunda hazaba hamaze gukingirwa 30 % by’abaturage babituye.

Hari ibihugu bitanu kandi byiyemeje gutanga dose z’inkingo miliyoni 54 zizoherezwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere harimo u Buyapani bwiyemeje gutanga dose miliyoni 30. Ibindi byiyemeje gutanga inkingo miliyoni 24 ni u Bubiligi, Denmark, Espagne na Suède.

Perezida Kagame yasabye abaterankunga gufatanya na Covax kugira ngo icyorezo cya Covid-19 kibashe kurandurwa ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .