Umukozi ushinzwe gukurikirana ibyorezo muri OMS, Maria Van Kerkhove, yavuze ko udupfukamunwa dukwiye kwambarwa n’abantu bose, kandi ko ntawe ukwiye kugira ikibazo ku dukoze mu myenda kuko natwo dufite ubushobozi bwo kurinda utwambaye.
Ati “Udupfukamunwa tutari utwo kwa muganga tugomba kwambarwa n’abantu bose bari munsi y’imyaka 60 badasanzwe bafite ibindi bibazo by’ubuzima. Mu bice virusi iri gukwirakwiramo cyane, udupfukamunwa dukwiye kwambarwa ahantu hari ubucucike bw’abantu bikaba bigoye ko bahana intera, cyangwa bari mu byumba bitarimo umwuka uhagije.”
N’ubwo bimeze bityo hari ibihugu bitemera ubuziranenge bw’udupfukamunwa dukoze mu mwenda, nko mu Budage na Autriche, aho mu maduka no mu modoka rusange, hemewe gukoreshwa gusa udupfukamunwa two kwa muganga.
Leta y’u Bufaransa na yo yatangiye gusaba ko hatakongera gukoreshwa udupfukamunwa dukoze mu myenda, harimo utwo abantu bikorera mu rugo, hagaragazwa impungenge ko dushobora kuba tutizewe mu kurinda umuntu kwandura ubwoko bushya bwa COVID-19 bwandura mu buryo bwihuse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!