00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

OMS yatanze umuburo ku mwaduko mushya w’ubwiyongere bwa Covid-19 muri Afurika

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 8 Gicurasi 2021 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko umugabane wa Afurika ushobora kwibasirwa n’umwaduko mushya w’icyorezo cya Covid-19 bitewe n’umuvuduko uri hasi mu gukingira.

Ibiro bya OMS muri Afurika byatangaje ko uyu mugabane ukwiriye kongera ingufu muri gahunda yo gukingira kugira ngo ujyane n’aho ibindi bice by’Isi bigeze muri iyi gahunda.

Itangazo ryashyizwe ahagarara n’ibi biro rigira riti “Ubukererwe bw’inkingo zikorwa n’Ikigo cya Serum cyo mu Buhinde zigenewe Afurika, ugukererwa mu kuzikwirakwiza ndetse n’umwaduko w’ubwoko bushya bw’icyorezo bisobanuye ibyago by’umwaduko mushya w’ubwandu buri hejuru muri Afurika.”

Muri iki gihe Isi ihangayikishije n’ubwoko bushya bwihinduranyije bwa Covid-19 yaba ubwo muri Afurika y’Epfo cyangwa se uburi guca ibintu mu Buhinde.

Matshidiso Moeti uhagarariye OMS muri Afurika yagize ati “Amahano ari kubera mu Buhinde ntabwo akwiriye kuba muri Afurika, ariko twese dukwiriye kuba maso ku buryo bushoboka.”

Bibarwa ko Afurika imaze gutanga inkingo zingana na 1% ugereranyije n’izimaze gutangwa ku Isi hose. Inkingo za mbere zakwirakwijwe kuri uyu mugabane binyuze muri gahunda ya Covax zatanzwe muri Werurwe gusa ibihugu icyenda bimaze gutanga inkingo zingana na ¼ by’izo byahawe mu gihe ibindi 15 byakoresheje nibura icya kabiri cyazo.

Afurika ni wo mugabane uri inyuma muri gahunda yo gukingira ku Isi / Ifoto: AFP

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .