00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iki kiri gutera ugutumbagira kw’imibare y’abandura n’abahitanwa na Covid-19?

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Kamena 2021 saa 10:24
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko kugira ngo u Rwanda rube igihugu gitekanye kizira Covid-19, ubuzima bwongere gusubira uko bwahoze, hakenewe uruhare rufatika rwa buri wese mu kwirinda no kurinda abandi kwandura iki cyorezo.

Ni kenshi muri raporo ya buri munsi ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ishusho ya Covid-19, abantu bagiye bakangarana babonye umubare munini w’abanduye bashya ariko uretse ku wa 23 Kamena 2021, nta wundi munsi abanduye bigeze bagera kuri 900.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Cyumweru kimwe, ni ukuvuga kuva ku wa 17 Kamena -23 Kamena 2021, abantu bamaze kwandura Covid-19 ni 4085.

Ni muri iki Cyumweru kandi hagiye hagaragara abanduye benshi umunsi umwe kuko nko ku wa 21 Kamena handuye abantu 622, ku wa 22 Kamena handura abantu 861 mu gihe mu masaha 24 yo ku wa 23 Kamena 2021, habonetse abarwayi bashya 964.

Ibi bivuze ko muri iyi minsi itatu ishize ari iy’amateka mashya ya Covid-19 mu Rwanda kuko urebye n’umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo muri iyo minsi itatu ni 15.

Minisiteri y’Ubuzima yabwiye IGIHE ko kugeza ubu abarwayi bangana na 96%, bari kwitabwaho bari iwabo mu ngo naho abandi basigaye bari mu bigo byita ku barwayi ba Covid-19 [Treatment Centers] bya Nyarugenge na Kanyinya.

Iyi mibare hari icyo isobanuye

Muri rusange uko imibare y’abandura yiyongera ni ko n’abarwayi bakenera kwitabwaho biyongera kuko ubu abarwaye bose ni 6.129 barimo 12 barembye. Ni mu gihe umubare w’abakira uri kugabanyuka kuko bakize mu masaha 24 yashize hakize abantu 22 gusa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yavuze ko impamvu ziri gutuma imibare y’abandura n’abahitanwa na Covid-19 yiyongera zishingiye cyane ku kudohoka kw’Abanyarwanda ku bijyanye no kubahiriza amabwiriza yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ati “Muri iyi minsi ishize, imibare y’abandura Covid-19 ndetse n’abajyanwa mu bitaro yongeye kuzamuka, zimwe mu mpamvu zibitera ni uko habayeho kudohoka kwa benshi ndetse no kudakurikiza ingamba zo kwirinda.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko hakenewe uruhare rufatika rwa buri wese mu kwirinda no kurinda abandi Covid-19

Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo urukingo rugere ku bantu benshi bashoboka, nibura 60% y’Abanyarwanda bose. Mu gihe aba bantu bazaba barakingiwe, inzego zishinzwe ubuzima zivuga ko ari bwo ibintu bishobora kuzasubira mu murongo byahozemo Covid-19 itaraza.

Kuva ibikorwa byo gukingira Coronavirusi mu Rwanda bitangiye ku wa 5 Werurwe 2021, abagera ku 391.058 ni bo bamaze guhabwa inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa AstraZeneca na Pfizer.

Covid-19 itembera mu mwuka; abantu baragirwa inama

Minisitiri Dr Ngamije avuga ko uburyo iki cyorezo cyandura n’uko gikwirakwira muri rusange buteye inkeke ari na yo mpamvu abaturage basabwa kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima.

Ati “Tugomba gufata ingamba zikaze kurushaho ndetse tukanazishyira mu bikorwa uko bikwiye tutararengwa n’iki kibazo nk’uko byagiye bigaragara no mu bindi bihugu.”

Yakomeje agira ati “Ubushakashatsi bumaze kwemeza ko iyi virusi itembera mu mwuka kandi igakwirakwira mu bantu igihe bari ahantu hafunganye kandi hatageramo umwuka wo hanze uhagije, bityo haba harimo urwaye akanduza abari kumwe na we ahumetse, avuze cyangwa se akoroye.”

Ni ubwa mbere mu Rwanda handuye abantu barenga 900

Yasabye abafite ibikorwa by’ubucuruzi n’abakozi mu nzego zitandukanye kwirinda gukorera ahantu hafunganye ndetse ho bishoboka ko bakorera hanze bakaba babikora kugira ngo birinde.

Ati “Nimucyo twiyemeze gukorera imirimo yacu hanze aho bishoboka, dufungure amadirishya kugira ngo twinjize umwuka mwiza cyane cyane mu mashuri, aho dukorera n’ahandi hose hatangirwa serivisi ku bantu benshi nk’amavuriro, banki cyangwa se ibiro by’ahakorera inzego z’ubuyobozi, imodoka zitwara abagenzi zikwiye gufungura amadirishya mu gihe cy’urugendo.”

Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Covid-19, zisaba abashinzwe gufasha abinjira mu nyubako zihuriramo abantu benshi kubigira inshingano kwibutsa ababagana gukaraba neza intoki, kwambara neza agapfukamunwa no kubakumira kugira ngo batabyigana igihe bagiye kwinjira.

Minisitiri Dr Ngamije ati “Uruhare rwa buri wese mu gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19 ni byo bizahagarika ukwiyongera k’ubwandu bw’iki cyorezo. Twese hamwe nta n’umwe udohotse tugire uruhare rufatika mu kwirinda no kurinda abandi, ni byo bizadufasha mu kugira igihugu gitekanye kizira Covid-19.”

Muri rusange abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, barasabwa kandi kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .