00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Mu”, ubwoko bushya bwa Covid-19 bushobora gusubiza Isi mu kangaratete

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 Nzeri 2021 saa 09:29
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, ryatangaje ko ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka “Mu” bukomeje gukwirakwira cyane muri Amerika y’Amajyepfo kandi ko budakangwa n’inkingo ahubwo buhangana na zo.

Iyi virus yihinduranya yiswe “Mu” yabonetse bwa mbere muri Mutarama 2021 muri Colombie ariko ikomeje gukwirakwira hirya no hino ku Isi by’umwihariko ku mugabane w’u Burayi.

OMS itangaza ko kugeza ubu ubwo bwoko bushya bukomeje gukwirakwira ku muvuduko uri hejuru muri Colombie dore ko buri ku kigero cya 39% by’ubwandu bushya buhaboneka.

Abahanga bagaragaza ko hakenewe gukorwa ubushakashatsi bwimbitse bugamije kumenya amakuru nyayo kuri ubu bwoko bushya bwa Coronavirus ndetse n’ubundi bwoko bushya buzwi nka VUI-21JUL-01na B.1.621 budashobora guhangarwa n’inkingo.

Kugeza ubu, “Mu” imaze kugera mu bihugu bisaga 40 bitandukanye birimo u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hong Kong, u Buyapani n’ibindi ku mugabane w’u Burayi.

Ubwoko bushya bwa Covid-19 bwiswe "Mu" bukomeje kuzahaza Colombie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .