00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bandura Covid-19 mu Rwanda, abagera kuri 60 % bafite iyo mu bwoko bwa Delta

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko ubwandu bwa Covid-19 yo mu bwoko bwa Delta bukomeje kwiyongera, kuko 60 % by’abarwayi bashya bayifite.

Dr Mpunga yavuze ko guhagarika ibintu bishobora gutuma abantu bahura ku bwinshi ari cyo gisubizo kugira ngo inzego z’ubuzima zibashe kwita ku barwayi benshi bari kuboneka.

Hashize icyumweru Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko mu Rwanda hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Delta. Ubwo bwoko ni bwo bumaze kugaragaza ubukana buri hejuru cyane kuruta izindi virusi zihinduranyije yaba Beta yabonetse mbere muri Afurika y’Epfo, Alpha yo mu Bwongereza ndetse na Gamma yabonetse mbere muri Brésil.

Iyi virusi yandura ku rugero rwo hejuru kuko niba umuntu urwaye Covid-19 isanzwe aba ashobora kwanduza abantu babiri cyangwa batatu, ufite Delta we aba ashobora kwanduza abantu umunani cyangwa icumi kubera ko yihinduranyije mu buryo budasanzwe.

Dr Mpunga yavuze ko no mu barwayi bakomeje kwiyongera mu Rwanda, Delta ifite ubwiganze.

Aganira na Radio Rwanda yagize ati “Mu bipimo turi gukora muri iyi minsi biragaragara ko 60% by’abandura bafite iyi virusi nshya ya Delta ari na yo ntandaro y’ubwandu buzamuka cyane, abapfa bakiyongera n’abajya kwa muganga.”

Mu guhangana n’ubwandu bushya, inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, yafashe umwanzuro wo gushyira muri Guma mu Rugo mu gihe cy’iminsi icumi, Umujyi wa Kigali n’uturere umunani turimo Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

Mpunga yavuze ko nta bundi buryo buhari bwo guhashya Delta atari uguhagarika ibikorwa bituma abantu bahura.

Ati “Ikintu cyonyine cyatuma iyi virusi ireka gukwirakwira ni uko tugabanya ingendo, tukagabanya ibintu biduhuza n’abandi. Muri iyo minsi icumi abarwayi benshi bazaba bakira. Abazaba basigaye tuzabashyira muri gahunda yihariye yo kubakurikirana, byatuma duhashya ubu bwandu.”

Dr Mpunga kandi yavuze ko hakomeje ibikorwa byo gukingira kuko hagaragajwe ko uwakingiwe n’iyo yanduye ataremba.

Uretse kuba ikwirakwira cyane, iyi virusi ya Delta ifite ibimenyetso bitandukanye n’ibya Coronavirusi isanzwe, aho uyirwaye ababara umutwe bikabije, akababara mu muhogo ndetse akaba yanagira ibicurane bitandukanye n’iya mbere aho umuntu yakororaga, akagira umuriro, akabura ubushake bwo kurya ndetse ntanahumurirwe.

Ikindi uwanduye Coronavirusi isanzwe ashobora kumara iminsi iri hagati y’itanu n’itandatu ataragaragaza ibimenyetso ariko iyi ya Delta uwayanduye agaragaza ibimenyetso hashize iminsi ine ayanduye, bivuze ko uwayanduye ashobora kwanduza abantu barenze 30 mu minsi ine ya mbere ataragaragaza ibimenyetso.

Umubare w’abamaze kugaragaraho ubwandu kuva ku wa 14 Werurwe 2020 ugera ku 50.742, abamaze gukira icyorezo ni 35.582 mu gihe 607 bamaze gupfa.

Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko ubwoko bwa virusi ya Delta aribwo bwiganje cyane mu bandura Covid-19 mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .