00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN Rwanda yinjiye mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 Nyakanga 2021 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya MTN Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu kurwanya Covid-19 n’ikwirakwira ryayo, binyuze mu bukangurambaga bwiswe “One More Push”.

Ubu bukangurambaga bugamije kurushaho gushishikariza Abaturarwanda kumva akamaro ko kwambara neza agapfukamunwa mu guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19.

Icyorezo cya Covid-19 gikomeje kwiyongera mu gihe ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Delta bwamaze kugera mu Rwanda, bityo inzego zitandukanye zahagurukiye gukumira uwo muvumba.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Yagize ati “Ku Isi guhangana na Covid-19 biri ku giciro gihanitse kandi ubuzima bwacu bushingiye ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ryayo tuyobowe na Minisiteri y’Ubuzima. Nka MTN, turashimira Minisiteri n’abandi bafatanyabikorwa bakoresha imbaraga mu gukumira iki cyorezo.”

“Turifuza kuzamura ijwi ryacu nanone mu gutera ingabo mu bitugu izi mbaraga zikomeje, twongera gushimangira ko kwambara agapfukamunwa neza ari ingenzi kandi ko bikwiye gukomeza kubahiriza n’izindi ngamba zo kwirinda.”

MTN Rwanda yakunze gutanga umusanzu wayo mu bikorwa bitandukanye byo guhanga na Covid-19 aho yatanze udupfukamurwa 20 000, imashini zongerera abantu umwaka [oxygen saturation monitor], mu rwego rwo gufasha sosiyete Nyarwanda.

Hari kandi abagiye bafashwa kuzahura ubukungu bwabo mu gihe Coronavirus yasaga ni iyacishije make, aho abashoramari bato 40 bakorera kuri internet bafashijwe abakeneye serivisi zabo bakagera ku mbuga zabo ku buntu mu gihe cy’amezi atatu ku bakoresha umurongo wa MTN ndetse no gutangiza ikoreshwa rya MoMo pay mu kwirinda ko abantu bahererekanya amafaranga.

Akenshi serivisi za MoMo pay usanga ziri hake n’abazifite bamwe bahitamo kuvuga ko zidakora bishakira kwishyurwa mu ntoki, uyu muyobozi yavuze ko bagiye gukora amavugurura agamije kunoza imikorere myiza ya serivisi zo kwishyurana mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’imwe mu nzira yo kwirinda Covid-19.

Yavuze ko kandi hari gahunda yo kwicarana n’abacuruzi mu bice bitandukanye by’Igihugu bakongera gusobanurirwa ibyiza byo gukoresha MoMo pay.

Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, ishami rishinzwe kurwanya indwara , Dr Albert Tuyishime yavuze ko bishimiye umusanzu wa MTN mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Ati “Ubu turi guhangana na virusi ikomeye ku bw’ibyo kwambara neza agapfukamurwa ni ugukiza ubuzima bwawe , ubuzima bwabo ukunda na sosiyete muri rusange. Uburyo dushobora gutsinda iki cyorezo ni uko twahuza imbaraga.”

Yagaragaje ko kuba Coronavirus yo mu bwoko bwa Delta yaragaragaye mu Rwanda hari impungenge ko abarwayi bashobora kwiyongera by’umwihariko abaremba bakaba benshi, ahera aho asaba buri umwe kubigira ibye guhangana nayo.

Mu gihe umuntu yambaye agapfukamunwa, iyo ari ahari abatakambaye ibyago byo kwandura biba biri ku kigero cya 30 %. Iyo Abantu bose batwambaye kandi bahanye intera, ibyago byo kwandura biba biri ku kigero cya 0 %, mu gihe iyo nta n’umwe ukanduye, ibyago byo kwandura Covid-19 biba biri ku kigero cya 90 %.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 binyuze mu kwambara neza agapfukamunwa
Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 binyuze mu kwambara neza agapfukamunwa
Kwambara neza agapfukamunwa bigabanya ibyago byo kwandura cyangwa kwanduza Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .