00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Ngamije yavuze ku bishwe na Covid-19 barakingiwe n’ubushobozi bwo gupima iyo mu bwoko bwa "Delta"

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 05:29
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko umubare munini w’abantu bari kwicwa na Covid-19 ufitanye isano n’ubwandu bwa virusi yihinduranyije yo mu bwoko bwa "Delta" kandi ko mu bapfuye barakingiwe abenshi ari abari basanganywe izindi ndwara zabazahaje.

Minisitiri Ngamije yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yafashe ingamba zo kurwanya Covid-19 kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021 zirimo na Guma mu Rugo mu turere tw’Umujyi wa Kigali n’utundi umunani hirya no hino mu ntara.

Minisitiri Ngamije yavuze ko hari abantu bakunze gukerensa Covid-19 bavuga ko ari indwara y’abakuze cyangwa abanyamahanga ariko bakaba bagenda bahindura imyumvire uko babona itwara ubuzima burimo n’ubw’abakiri bato.

Mu bahitanywe na yo harimo n’abari barafashe urukingo, ibyo Dr Ngamije yavuze ko biterwa no kuba inkingo zidafite ububasha bwo kurinda ku rwego rungana ariko anashimangira ko abenshi mu bapfuye ari abari basanganywe izindi ndwara zabarembeje.

Yagize ati “Iyo dusuzumye abantu bapfuye tukagereranya n’uko bari bameze, kuba barakingiwe cyangwa batarakingiwe, tukanakora ubushakashatsi mu bihugu bindi tureba icyo abakoze inkingo bagiye bavuga ku bushobozi bwazo, ntabwo inkingo zifite ubushobozi bungana. Abenshi mu bapfuye barakingiwe wasangaga bari bafite indwara bamaranye igihe zirimo impyiko zabaga zarabarenze, umutima cyangwa kanseri imaze gukwira umubiri wose.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije, yavuze ko uko biri kose inkingo zifite akamaro ikaba ari yo mpamvu leta irimo gushora amafaranga menshi mu kuzigura ngo abaturage bakomeze gukingirwa ari benshi.

Yijeje ko igihugu gifite ubushobozi bwo gupima Virusi yihinduranyije, asaba ko muri gahunda yo gupima igiye kubaho ingo zizaba zatombojwe abazigize bujuje imyaka 18 bose bazaba basabwa kwitabira kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Ati “Ubushobozi bwo gusuzuma ubwoko bwihinduranya, turabufite. No muri iyi minsi nituza gusuzuma abantu mu midugudu tuzafata ibipimo ku bantu banduye n’ibindi ku ruhande ngo tumenye ngo afite ubuhe bwoko bwa Covid-19.”

Umwihariko w’ubwoko bwa Virusi yihinduranya ifite inkomoko mu Buhinde, ni ukwandura vuba cyane no gutuma uwanduye aremba ndetse akanduza abantu benshi mu gihe gito. Ikindi ni uko yandurira mu mwuka, bikaba bisaba ko abantu birinda ahari ikivunge n’ahatagera umwuka uhagije.

Kugeza ubu ubwandu bwa Covid-19 yo mu bwoko bwa Delta bukomeje kwiyongera, kuko 60 % by’abarwayi bashya mu Rwanda baba bayifite.

Iyi virusi ya Delta ifite ibimenyetso bitandukanye n’ibya Coronavirusi isanzwe, aho uyirwaye ababara umutwe bikabije, akababara mu muhogo ndetse akaba yanagira ibicurane bitandukanye n’iya mbere aho umuntu yakororaga, akagira umuriro, akabura ubushake bwo kurya ndetse ntanahumurirwe.

Ikindi uwanduye Coronavirusi isanzwe ashobora kumara iminsi iri hagati y’itanu n’itandatu ataragaragaza ibimenyetso ariko iyi ya Delta uwayanduye agaragaza ibimenyetso hashize iminsi ine ayanduye, bivuze ko uwayanduye ashobora kwanduza abantu barenze 30 mu minsi ine ya mbere ataragaragaza ibimenyetso.

Dr Ngamije yavuze benshi mu bapfuye barafashe urukingo ari abari basanganywe izindi ndwara zabarembeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .