00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr Ngamije yashimye ubufatanye bwa Amerika n’u Rwanda mu guhashya Covid-19

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 18 Kanama 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko inkunga y’inkingo za Covid-19 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda ishimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu rugamba rwo guhashya iki cyorezo.

Yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Kanama 2021, ubwo yari ari ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, nyuma yo kwakira doze ibihumbi 188 z’inkingo za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer.

Izi nkingo zagejejwe mu Rwanda, ni icyiciro cya mbere cy’izo Amerika yatanze bikaba biteganyijwe ko icya kabiri kizahagera ku wa Gatanu aho zose hamwe zizaba ari dose ibihumbi 489.

Ni inkingo zashyikirijwe u Rwanda binyuze muri gahunda ya COVAX igamije kugoboka ibihugu bikennye mu rugamba rwo gukingira icyorezo kuko byo byakomeje kugorwa no kubona inkingo.

Minisitiri Dr Ngamije yashimangiye ko izi nkingo zije kunganira gahunda y’u Rwanda yo gukingira Abanyarwanda benshi bashoboka ariko kandi ari n’ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ni ikigaragaza ubutwererane hagati ya Amerika n’igihugu cyacu, kuko tubaye igihugu cya mbere muri Afurika kibonye izi nkingo. Perezida Biden yemereye ibihugu biri mu nzira y’amajyambere by’umwihariko ibyo muri Afurika.”

Izi nkingo Amerika yahaye u Rwanda zije mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama, ruzakira izindi nkingo za Covid-19 za Sinopharm zikorwa n’Ikigo gikora imiti n’inkingo cyo mu Bushinwa [China National Pharmaceutical Group].

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko uku kwakira inkingo nyinshi bizatuma ibikorwa byo gukingira Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye inzego z’ubuzima zihereye ku bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi ikomeza.

Ati “Gahunda yo gukingira irakomeza hakingirwa Abanyarwanda mu Mujyi wa Kigali no mu ntara. Ubu turongera ibindi byiciro twari tugeze ku myaka 40 turashaka kumanuka tukagera ku myaka 30.”

Yakomeje agira ati “Abo bantu bafite imyaka 30 bakaba baza gukingirwa ahantu hatandukanye haba ku bigo nderabuzima ndetse n’ibigo by’abikorera.”

Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko gahunda yo gukingira ikomeza haba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu ntara kugira ngo igihugu kibashe kugera ku ntego cyihaye yo kuba abantu 30% bamaze gukingirwa muri uyu mwaka.

Ati “Iyo gahunda irakomeza kuko umugambi dufite ni uko mbere y’uko uyu mwaka urangira twagera kuri 30% by’abakingiwe noneho umwaka utaha tukageza kuri 60% y’Abanyarwanda bose tugomba kuba twakingiwe.”

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyakiriye izi nkingo muri gahunda ya Amerika yo kugeza inkingo mu bindi bihugu zibinyujije mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe no mu bufatanye bw’ibihugu bugamije gukwirakwiza no gusaranganya inkingo za Covid-19 mu bihugu byose buzwi nka COVAX.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinejejwe cyane no gufata iya mbere mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kugerageza kwihutisha gahunda yo gukingira, aho ubu hamaze gukingirwa abaturage 8,5%, muri bo 5,4% bahawe doze imwe na ho 3,1% bakaba bamaze guhabwa ebyiri.

Minisiteri y’Ubuzima iherutse gutangaza ko hafi 50% by’abatuye mu Mujyi wa Kigali bamaze guhabwa urukingo. Barimo abamotari, abashinzwe umutekano, abanyamakuru n’abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa bakazahazwa n’icyorezo ndetse n’abarengeje imyaka 40. Kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 951.795 mu gihugu hose.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimiye Amerika ikomeje gufatanya n'u Rwanda mu rugamba rwo guhashya Covid-19
Inzego zishinzwe ubuzima ku ruhande rw'u Rwanda na Ambasade ya Amerika mu Rwanda bakiriye inkingo zivuye muri Amerika
Minisiteri y'Ubuzima yakiriye icyiciro cya mbere cya doze 489.060 z'urukingo rwa Pfizer zatanzwe na Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .