00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbare iryo naraye! Uko COVID-19 yari inyivuganye nta kimenyetso kizwi ndagaragaza

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Kanama 2021 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Niba Isi ihangayitse nta wuri hejuru yayo ku buryo akaga kayiteye ubwoba n’impagarara kadashobora kumugeraho. Ndi umwe mu banyamakuru bo mu Rwanda banditse inkuru nyinshi zirebana na COVID-19, gusa iya none irabara iryo naraye umunsi icyo cyago kingenderera.

Byaje numva ndibwa mu gituza ku buryo hari nk’uwakeka ko ari imvune (nk’iyo umuntu wamenyereye guterura ibyuma akaba adaheruka kubiterura). Kuko nta binsaba ingufu nyinshi naherukaga gukora nari nzi neza ko atari imvune ariko na none sinsobanukirwe icyambayeho.

Iminsi itatu yashize handya, bukeye bwaho ntangira kumva nshaka gukorora. Nakoroyeho gake, numva noneho ndababara cyane.

Mu masaha y’umugoroba kuri uwo munsi numvaga naniwe cyane nk’aho maze igihe kinini ntaruhuka; nta cyo nshobora gukora ariko kuko hari inyandiko nari ndimo gutunganya yihutirwa cyane nkora iyo bwabaga ndayisoza.

Nayisoje mpitira mu buriri. Mbere yo gusinzira nahamagaye 114 nsobanura uko numva merewe kuko habaga n’igihe numvise umwuka utaza neza mu mazuru ariko nta bicurane mfite, bambwira ko ngomba kubyuka njya kwipimisha. Bwakeye mu gituza hakindya, ngiye kwisuzumisha basanga ndwaye COVID-19.

Ntibisebetse kandi ntibitangaje ariko kubyakira biragoye. Iyo utekereje ko ikikurimo gishobora kuguhitana, kukumugaza cyangwa ukaba inzira gicamo kigera ku babyeyi, abavandimwe n’abaturanyi kikabica, wumva udatuje.

Nari mfite amakuru menshi kuri iyo ndwara n’ubwoko bw’udukoko tuyitera twihinduranya ndetse uwo munsi ni bwo byatangajwe ko mu Rwanda hamaze kuboneka butandatu mu icyenda bumaze kumenyekana.

Kuba hafi umurwayi bimugirira akamaro kadasanzwe

Maze kubwirwa ko nanduye Coronavirus nihutiye gufata imiti nsubira mu rugo, ngezeyo mbibwira abo tubana mu gipangu bose kugira ngo bitwararike.
Nahise nishyira mu kato nkomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, imiti nyinywa uko muganga yabimbwiye, ndya imbuto nyinshi nongera n’amafunguro arimo imboga n’isosi.

Ibyo nabihuje no gukora siporo nyinshi uko nshoboye, ngafata umwanya uhagije wo gusinzira, nkumva imiziki ndetse nkareba filime z’urwenya kugira ngo ntaza kwiheba, ubundi nkaryama nubamye. Ni inama zitangwa n’Umuganga w’Umwongereza, Suneel Dhand, narazubahirije biramfasha cyane.

Ku rundi ruhande ariko ibyo ntibyari bihagije kuko iyo namaraga umwanya munini nta muntu umvugishije habaga igihe ntangiye kugira ubwoba cyangwa intekerezo zikagera kure.

Urukundo neretswe n’umuryango tubana navuga ko ari rwo ahanini rwangaruriraga icyizere. Bamfashije mu buryo bwose bushoboka (Imana ibahe umugisha), babyuka bambaza uko naramutse kandi mbere yo kuryama bakaza kumbaza uko merewe.

Ku manywa bacishagamo bakaza kunganiriza bambaye agapfukamunwa bashyizemo n’intera ndende. Uko kumba hafi no kugenzura neza ko icyo nkeneye cyose nakibonye byampaga izindi ngufu.

COVID-19 ntiyangiza ingingo z’umubiri gusa ahubwo n’imitekerereze irangirika iyo umurwayi batamubaye hafi. Uko amara igihe kinini ari wenyine, ni ko aheranwa n’intekerezo zo kwiheba akaba yakumva ko atazakira kandi kugira icyizere biri mu bimufasha gukira vuba nk’uko inzobere mu by’ubuzima zibigaragaza.

Ingaruka za COVID-19 zitangira kugera ku murwayi ataragaragaza ibimenyetso

Nk’uko nabisobanuye hejuru, mbere yo kujya kwipimisha nari maze iminsi itatu ndibwa mu gituza. Sinamenya igihe cyangwa aho nanduriye, ariko mbere yo kuribwa mu gituza naribwaga n’umutwe mu buryo budakabije ndetse nkumva ubwonko bunaniwe cyane.

Mu gitondo namaraga koga nkumva nta kibazo mfite, hashira nk’amasaha atatu ngatangira kumva ubwonko bunaniwe cyane nk’aho maze iminsi itatu nkora akazi kabunaniza ubutaruhuka.

Sinasobanukirwaga ibyo ari byo kuko sinari nzi ikiri kubitera kandi sinari nakeka ngo ni COVID-19 ntarayirwaye nta n’ikimenyetso cyayo ndagaragaza mu bikunze kuvugwa. Namaze ibyumweru bigera kuri bitanu uwo munaniro nywuhorana mbere y’uko nipimisha.

Ubwo nari natangiye gufata imiti ni bwo nabitekerejeho nsoma inyigo zitandukanye zimaze gukorwa kuri iyo ndwara, nsanga uwo munaniro ubwonko bwahoranaga ushobora kuba ufite aho uhuriye na yo.

Ku wa 23 Kamena 2020, BBC yatangaje inkuru igaragaza ko ingaruka za COVID-19 ku murwayi zitagarukira ku kwangirika kw’ibihaha, impyiko, umwijima, umutima, kuribwa umutwe cyangwa kudahumurirwa gusa, ahubwo 50% by’abayirwara ibasigira n’ibibazo cyangwa uburwayi ku bwonko. Byahamijwe n’abaganga batandukanye mu nyigo zirenga 300.

Hagaragazwa ko hari abantu benshi bagerwaho n’ingaruka mbi z’iyo ndwara ntibamenye ko ari zo cyangwa ngo banazihuze na yo kuko batayipimwe, bakaba nta n’ibimenyetso rusange birimo umuriro n’inkorora bagaragaje.

Ni ukuvuga ko nk’uyirwara akagaragaza ibimenyetso byo kudakora neza k’ubwonko akenshi bidahuzwa na yo ndetse bigoye ko byatahurwa ko ari yo yabiteye; ayimarana igihe bitaramenyekana ko yayanduye kandi irimo kumwangiza.

Ubwo umwe mu baganga ba Johns Hopkins Medecine yabisobanuraga, Robert Stevens, yagize ati “Mu by’ukuri hari ijanisha riri hejuru ry’abarwayi ba COVID-19 usanga ikimenyetso bafite ari ukwitiranya ibintu gusa [confusion]. Ntibakorora, nta n’umunaniro bafite. Ubu turi guhura n’icyorezo cya kabiri cy’indwara y’ubwonko.”

Ikindi inzobere z’ubuzima zitarasobanukirwa neza kuri iyo ndwara, ni uko ubusanzwe ugize Oxygène iri munsi ya 85% mu maraso agwa muri koma cyangwa agapfa, ariko mu barwayi bayo hari abageza munsi ya 70% na 60% kandi bagakomeza kubaho n’ubwonko bukora.

Stevens kandi yavuze ko uwarwaye COVID-19 atabasha kumva imiti nk’uko bisanzwe, aho nk’abahabwa iyo kubasinziriza bisaba kubaha ingano ikubye inshuro eshanu cyangwa icumi iyo baha abarwayi basanzwe.

Abashakashatsi bamwe bavuga ko ingaruka z’iyo ndwara zigera ku bwonko bitewe na Oxygène iba yabaye nke mu maraso. Hari abandi bagaragaza ko Coronavirus ubwayo yifitiye ubushobozi bwo kurenga igice gisanzwe kimeze nk’urukuta rurinda ubwonko kugerwaho n’udukoko, ikabugeraho.

Bishimangirwa n’inyigo zirimo iyo mu Buyapani, u Butaliyani, n’iyo mu Bushinwa zagiye zigaragaza ko hari utunyangingo tw’iyo virus twasanzwe mu bice by’ubwonko bw’abayirwaye.

Ubu bamwe mu baganga batekereza ko abicwa na Coronavirus bitaba byatewe n’uko ibihaha byananiwe gukora neza, ahubwo ko bishobora kuba biterwa n’ubwonko buba bwagize ikibazo ntibukomeze kuyobora imigendekerere myiza y’urwungano mpumekero.

Muganga w’indwara z’ubwonko muri Kaminuza ya Pittsburgh muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sherry Chou, yavuze ko ingaruka za COVID-19 ku bwonko ari zo bigoye ko zakira ndetse bitwara igihe kinini nubwo zitagaragara cyane ugereranyije n’izo igira ku bihaha.

Yabitangaje nyuma y’ubushakashatsi yari amaze gukorera mu bihugu 17 bugaruka ku ngaruka z’iyo ndwara ku bwonko, bwerekanye ko zishobora gukurizamo ubumuga cyangwa urupfu.

Abenshi mu barwayi ba COVID-19 bashyizwe ku mashini zibongerera umwuka bagiye bagaragaza ibimenyetso by’agahinda gakabije, hakaba n’abashaka kwiyahura.

Kuba abaganga bataramenya uko bashobora kurinda ko ingaruka z’iyo ndwara zigera ku bwonko biracyahangayikishije kuko na bamwe mu bayikira bazajya basigarana ubumuga cyangwa bicwe n’izo ngaruka mu minsi ikurikiyeho.

Haracyari urujijo ku ngaruka za Covid-19 ku bwonko ariko hari ibimenyetso bigaragaza ko ibugeraho ndetse ikabwangiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .