00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Ibikorwa byo gukingira COVID-19 byegerejwe abaturage mu bigo nderabuzima

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 Kanama 2021 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko ibikorwa byo gukingira abatuye mu Mujyi wa Kigali byegerejwe abaturage kuko biri gukorerwa ku bigo nderabuzima.

Ni icyemezo cyafashwe mu kwihutisha ibikorwa byo gutanga inkingo, aho biteganyijwe ko abaturage benshi muri Kigali bagomba gukingirwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covi-19.

Mu butuma RBC yanyujije ku rukuta rwa Twitter yasabye abaturage bo mu turere tw’Umujyi wa Kigali by’umwihariko abafite imyaka 40 kuzamura kwerekeza ku bigo nderabuzima bibegerereye bagahabwa urukingo.

Bugira buti “Igikorwa cyo gukingira kiri kubera ku bigo nderabuzima mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere twibasiwe na Covid-19. Abagiye kwikingiza barasabwa kwitwaza indangamuntu cyangwa icyangombwa cyo gutura mu Rwanda (ku banyamahanga).”

Ibikorwa byo gukingira kuri iyi nshuro bigamije kongera umubare w’abakingiwe nk’inzira nziza yo guhangana na Covid-19 no guharanira kuyirandura burundu.

Kuri iyi nshuro ariko n’abagore batwite bari guhamagarirwa kwikingiza kuko bari mu bibasirwa cyane kandi ubushakashatsi bwamaze kugaragaza ko nta ngaruka bigira ku mubyeyi utwite cyangwa ku mwana.

RBC iti “Buri wese ufite n’ibura imyaka 40 kuzamura, ababyeyi batwite guhera ku byumweru 12 n’abatumiwe n’inzego z’ubuzima nk’abamotari barasabwa kwihutira kujya gufata urukingo ku bigo nderabuzima bibegereye cyangwa na site z’ikingira batumiweho.”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr Sabin Nzanzimana, mu butumwa yanyujije kuri Twitter yahamagariye abamaze guhabwa urukingo gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 aho kwirara.

Yagize Ati “Kubona urukingo ni byiza bishobora kukurinda kuremba ndetse no guhitanwa n’uburwayi bwa Covid-19. Ntibivuze ko udashobora kuyandura, cyangwa ukaba wayanduza abandi ku gipimo kitari hejuru cyane ariko uba ubaye ikiraro cyo kwanduza abandi. Ni yo mpamvu dusaba n’abakingiwe gukomeza kwitwararika.”

RBC yatangaje ko nubwo ibikorwa byo gukingira mu Rwanda bikomeje umubare w’abakingirwa ukiri muto dore ko igipimo kiri munsi ya 10% by’abagomba gukingirwa mu gihugu.

Abageze mu za bukuru nabo bari guhabwa urukingo rwa COVID-19
Ibikorwa byo gukingira byegerejwe abaturage mu bigo nderabuzima byo mu Mujyi wa Kigali
Abaturage bo mu turere tw’Umujyi wa Kigali by’umwihariko abafite imyaka 40 kuzamura basabwe kwitabira kwikingiza
U Rwanda rwiyemeje gukingira abaturage benshi
U Rwanda ruri kwihutisha ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu guca intege iki cyorezo kimaze igihe cyibasiye igihugu
Ibikorwa byo gukingira biri kwitabirwa n'abamotari ku bwinshi nk'icyiciro gihura na benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .