00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abatuye mu tugari twabonetsemo ubwandu bwinshi bagiye kongera gupimwa Covid-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Nyakanga 2021, iri butangire igikorwa cyo gupima Covid-19 mu tugari dufite ibipimo biri hejuru mu Mujyi wa Kigali, aho hazapimwa 5% by’abagize akagari.

Iki gikorwa cyo gupima abaturage mu tugari cyabaye ku nshuro ya mbere ku wa 17 Nyakanga 2021, ni icyemezo cyafashwe bitewe n’ubwandu bwinshi bwagaragaraga mu Mujyi wa Kigali bwanatumye ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin, yabwiye Televiziyo Rwanda ko iki gikorwa kizatangira mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho biteganyijwe ko hazapimwa ingo zitapimwe ubushize.

Yagize ati “Ejo ku wa Gatanu guhera saa Tatu z’igitondo igikorwa cyo gupima ku nshuro ya kabiri kizakomeza, kizibanda cyane cyane muri utu tugari dufite ibipimo biri hejuru ya 5%.”

“Tuzafata abarengeje imyaka 18 gusa ntabwo tuzapima ingo twapimye, mbere twafataga urugo rwa mbere tugasimbuka ingo eshanu tukajya ku rwa gatandutu noneho tuzahera ku rugo rwa kabiri tujye ku rwa karindwi.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda yashyizweho kugira ngo bazabashe kumenya ishusho y’uko Covid-29 ihagaze mu tugari dufite ubwandu bwinshi, akaba yashishikarije abaturage kwitabira iki gikorwa.

Ati “Bizaduha rero ishusho yo kugereranya ngo mbere muri aka kagari ku bantu twapimye ibipimo birangana gute ku hantu hari hari ubwandu burenze 5%.”

Ibipimo rusange byafashwe kuva ku wa 17-18 Nyakanga 2021, bigaragaza ko Akarere ka Kicukiro kihariye 4,4% by’abasanganywe ubwandu, Gasabo ikagira 3,8% mu gihe Nyarugenge ifite 2,5%. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC igaragaza ko mu bantu 107.106 muri Kigali bapimwe Covid-19 abagera kuri 3965 bangana na 3,7 % bayisanganywe.

Kuva Coronavirus igaragaye mu Rwanda muri Werurwe 2020, abarenga ibihumbi 60 barayanduye, abakize ni 43.055 mu gihe abo imaze kwicwa bagera kuri 693.

Utugari twabonetsemo abantu benshi i Kigali tugiye kongera gufatwamo ibindi bipimo mu kureba ishusho nshya y'imiterere y'icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .