00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abaturage batangiye gupimwa ​Covid-19 basanzwe mu tugari

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuzima yatangije igikorwa cyo gupima Covid-19, abatuye mu Mujyi wa Kigali, kizagera kuri 20% by’abatuye muri buri Kagari hagamijwe kumenya uko iki cyorezo gihagaze. Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Nyakanga 2021.

Iki gikorwa cyije nyuma y’aho Umujyi wa Kigali ushyiriwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’aho bigaragaye ko umubare w’abandura Covid-19 mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi ukomeje kwiyongera.

Uretse Umujyi wa Kigali utundi turere umunani twagaragayemo izamuka ry’ubwandu na two twashyizwe muri Guma mu Rugo nka bumwe mu buryo bwo kurinda ko iki cyorezo gikomeza kwiyongera.

Abaturage bari gupimwa Covid-19 batoranyijwe n’ubuyobozi bw’Akagari bufatanyije n’ubw’Imidugudu ndetse bakaba babanza koherezwa ubutumwa bugufi bubibamenyesha bunabakangurira kwitabira.

Abaturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko kizatuma bamenya uko ubuzima bwabo buhagaze bikanabafasha kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda.

Nduwayezu Joseph wo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yagize ati “Ndishimye kuba nsanze nta Covid-19 mfite, kuri njye kwipimisha ni byiza kuko bigiye gutuma ndushaho gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo mbishishikariza n’abandi.”

Mugorewase Ancille uri mu kigero cy’imyaka 80, yavuze ko abasheshe akanguhe bumva ko batakwipimisha ko na bo iki gikorwa kibareba kuko ngo n’iyo umuntu yaba ashaje ashobora gukomeza kubaho kugeza igihe Imana izabishakira.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yakanguriye abaturage bose babonye ubutumire kwitabira ngo hamenyekana uko ikibazo cy’ubwandu bwa Covid-19 cyifashe muri Kigali no mu tundi turere twashyizwe muri Guma mu Rugo.Nibura ngo mu ijoro ryo ku Cyumweru ishusho rusange izaba irimo imenyekana.

Ati “Icyo twabwira abaturage ni uko bakwitabira kwipimisha ku wabonye ubutumire n’umuryango we. Icyo biri budufashe ni ugusesengura imiterere y’icyorezo ujanishije, abanduye bari mu cyihe cyiciro cy’imyaka, ni bangahe bafite ibimenyetso cyangwa se batanabifite?”

Yongeyeho ko abo bari gusanga banduye bari guhita babaganiriza bakababwira uko bakwiye kwifata ndetse bakanabahuza n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo bajye babakurikirana umunsi ku wundi.

Ku Biro by'Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro ni hamwe mu habereye igikorwa cyo gupima Covid-19
Abakora igikorwa cyo gupima ubwo bari bari mu myiteguro
Abagiye kwipimisha babanzaga no gusukura intoki
N'abageze mu zabukuru bitabiriye igikorwa cyo gupimwa Covid-19 cyegerejwe abaturage mu tugari
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yavuze ko gupima Covid-19 mu Mujyi mu tugari dutandukanye tw'Umujyi wa Kigali no mu tundi turere turi muri Guma mu Rugo bizafasha kumenya imiterere y'iki cyorezo

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .