Kuri uyu wa Gatatu ni bwo u Rwanda rwakiriye inkingo za mbere zanyujijwe muri Covax, igamije kugeza inkingo kuri bose. U Rwanda rwakiriye inkingo 342.960 zirimo 102.960 za Pfizer n’izigera ku 240.000 za AstraZeneca.
Kuri uyu wa Kane hatangiye ibikorwa byo gukwirakwiza izo nkingo mu bitaro bitandukanye mu gihugu aho zizatangirwa guhera ku wa Gatanu, tariki ya 5 Werurwe 2021.
Mu gukwirakwiza izo nkingo, hifashishijwe uburyo butandukanye burimo gukoresha imodoka ndetse na kajugujugu za gisirikare mu bice bya kure.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, RBA yatangaje ko kajugujugu za mbere zagejeje inkingo mu Karere ka Huye, izindi zizigeza mu ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane, izi ndege zikomeza kugeza inkingo mu tundi duce dutandukanye turi kure ya Kigali.
Biteganyijwe ko abazakingirwa ku ikubitiro ari abantu bakuze guhera ku myaka 65 kuzamura, abafite ubumuga, abarwaye indwara zikomeye nka Diabete, iz’umutima ndetse n’iz’ubuhumekero. Abantu bazakingirwa muri iki cyiciro bangana na 171.480.













Amafoto: RBA & RBC
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!