00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkingo zisaga ibihumbi 50 za Pfizer zagejejwe ku bigo nderabuzima

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 Kamena 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Inkingo zigera ku 50 300 zo mu bwoko bwa Pfizer zagejejwe ku bitaro n’Ibigo Nderabuzima bya Leta hirya no hino mu gihugu, aho biteganyijwe ko zitangira gutangwa kuri uyu wa Kabiri.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kibinyujije kuri Twitter cyatangaje ko ejo ku wa Kabiri tariki ya 8 Kamena 2021, hazatangira igikorwa cyo gutanga inkingo za Pfizer mu cyiciro gishya haherewe ku bakuze bafite imyaka 75.

Abagiye gukingirwa bazaba bakurikiye ibindi byiciro byahawe uru rukingo haba doze ya mbere n’iya kabiri, kuko ibikorwa byo gukingira mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021.

U Rwanda ruteganya ko ibikorwa byo kugura inkingo no kuzikwirakwiza mu gihugu hose bizatwara miliyoni 120 z’amadolari kandi bizaba byarangiye mbere y’uko umwaka utaha urangira. Ni mu gihe uyu mwaka, nibura uzarangira 30% by’Abanyarwanda bamaze gukingirwa.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abasaga ibihumbi 350 bahawe inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Pfizer na AstraZeneca. Abantu 228.169 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca.

Icyiciro gishya cyo gutanga inkingo za Pfizer kigiye gutangira kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .