00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igiciro cyo kwipimisha Covid-19 kigiye guhinduka

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 25 Kamena 2021 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, cyatangaje ko hari gahunda yo kugabanya ikiguzi cyari gisanzwe gisabwa abagiye kwipimisha Covid-19 mu kongera umubare wabo hagamijwe kumenya uko bahagaze.

Ubusanzwe kwipimisha Covid-19 bikorwa mu buryo bubiri. Hari ikizamini gifatwa cyihuta cyizwi nka “Antigen Covid-19 rapid test” cyishyurwa 10.000 Frw. Icyo umuntu apimwa mu mazuru ibisubizo bikaboneka mu minota itarenze 30 cyangwa iri hasi yayo.

Hari ikindi cyitwa “PCR” gifatwa mu kanwa, cyo kiba kigamije gucukumbura ngo kirebe ko umuntu adafite ubwandu bwa Covid-19, ibisubizo biboneka nyuma y’amasaha 24, umuntu akishyura 47.200 Frw.

Umuyobozi wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana, ubwo yaganiraga na KT Radio, yavuze ko leta iri hafi kugabanya ikiguzi cyasabwaga mu gihe cyo kwipimisha Coronavirus.

Ati “Twasoje kugirana ibiganiro na sosiyete zitunganya ibikoresho byifashishwa mu gupima Covid-19 ku buryo byatuma ikiguzi cyo kwipimisha kigabanuka kikagera nibura hagati y’amafaranga y’u Rwanda 5000 na 6000.”

Dr Nsanzimana yashimangiye ko mu gihe ibi byaba bimaze gushyirwa mu ngiro, u Rwanda rwabasha kongera imibare y’abantu bipimisha icyorezo cya Covid-19.

Nubwo kandi umuyobozi wa RBC atatangaje igihe nyir’izina bizashyirirwa mu bikorwa, ariko yavuze ko hari amahirwe menshi ko serivisi yo kwipimisha Covid-19 yakongerwa mu zitangwa n’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Santé.

Kuva Covid-19 yagera mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 1.583.612 aho muri byo abantu 34.143 basanzwe baranduye.

Ikizamini cyihuta cyizwi nka “Antigen Covid-19 rapid test” cyishyurwa 10.000 Frw, gifatwa mu mazuru
Ikizamini cya PCR gifatwa mu kanwa cyishyurwa 47.200 Frw

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .